Siporo

Inkuru itari nziza ku ikipe y’igihugu Amavubi

Inkuru itari nziza ku ikipe y’igihugu Amavubi

Mu gihe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yari yishimiye ko rutahizamu wa Saint Etienne mu Bufaransa, Kevin Monnet-Paquet yavuye mu mvune ku buryo yazanamwifashisha mu mikino iri imbere, uyu musore yongeye kugira ikibazo cy’imvune.

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo uyu musore yemeye gukinira Amavubi, ariko ntibyaje gukunda kuko yahise agira ikibazo cy’imvune muri Gashyantare 2019 yatumye amara amezi 8 hanze y’ikibuga.

Nta gihe kinini yari amaze avuye mu mvune, kuko umukino wa mbere yagaragaye kuri 18 ariko ntakine ni uwo ikipe ye yatsinzemo Lyon 1-0 tariki ya 6 Ukwakira 2019.

Uyu musore w’imyaka 31 warimo areba uburyo yagaruka mu bihe bye byiza, yaje kongera kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi ry’ibumoso, ivi n’ubundi yari yavunitse rigatuma amara amezi 8 hanze.

Ni imvune yagiriye mu myitozo yo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo ikipe yarimo yitegura umukino wa shampiyona bazakina na Bordeaux tariki ya 20 Ukwakira 2019.

Yahise ava mu kibuga imyitozo itarangiye, biteganyijwe ko nyuma y’isuzumwa riri bukorwe uyu munsi ari bwo hari bumenyekane igihe azamara hanze y’ikibuga.

Monnet-Paquet(wambaye icyatsi), imvune zikomeje kumwibasira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ngenzi dido
    Ku wa 16-10-2019

    Ubwose ibyonibiki uvuze ngotwahobye yadukiniye imikino ingahe sekuburyo twabadihombye bazajyababura iyobajyangobemeye gukinira amavubi natwe twaragowe ahubwo ntazirirwe aza atazabuza amahirwe abandibana bashoboye

  • Ngenzi dido
    Ku wa 16-10-2019

    Ubwose ibyonibiki uvuze ngotwahobye yadukiniye imikino ingahe sekuburyo twabadihombye bazajyababura iyobajyangobemeye gukinira amavubi natwe twaragowe ahubwo ntazirirwe aza atazabuza amahirwe abandibana bashoboye

  • Kamanzi
    Ku wa 15-10-2019

    Mbanje kubasuhuza,hanyuma nkurikijeho kubanenga kubijyanye n’imyandikire aho mugenda mwandika ngo uyu musore yari avuye mumvune,none yasubiye mumvune....oya ntabwo icyo ari ikinyarwanda.baravuga ngo yagize ikibazo cyo kuvunika, Cy’imvune cyangwa yavunikiye mumukino....ntangazwa n’uko mpora numva kuri Radio Rwanda bigisha kunoza imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda ariko mwe ndabona mutajya mwiga, niba mwiga ntimufata kandi umuntu wiga ntafate yitwa umuswa. Mugerageze mube abahanga.

  • TWIZERIMANA JEAN DE DIEU
    Ku wa 14-10-2019

    NdABONA AMAVUBI ARIBUTSINDE 2_0

IZASOMWE CYANE

To Top