Siporo

Ingunguru irimo ubusa ni yo isakuza – Kiyovu Sports yishongoye kuri Gasogi United

Ingunguru irimo ubusa ni yo isakuza – Kiyovu Sports yishongoye kuri Gasogi United

Kiyovu Sports yagereranyije Gasogi United nk’ingunguru irimo ubusa kuko ari yo isakuza, iyiha ubutumwa ko itibagiwe ko ari yo yatumye ibura igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2021-22.

Kiyovu Sports izakira Gasogi United ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23.

Ni umukino Kiyovu Sports yateguye ku rwego rwo hejuru kubera ko iyifata nk’ikipe yatumye badatwara shampiyona y’umwaka ushize yegukanywe na APR FC iyirusha inota rimwe. Gasogi yabatsinze umukino umwe 2-0 undi barawunganya.

Mu butumwa banyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, Kiyovu Sports yavuze ko umwaka ushize batsinzwe n’agasozi (Gasogi ni muri Kabuga) ubu rero ako gasozi bakaba bagiye kugahingamo isombe.

Bati “Umwaka ushize w’imikino twatsinzwe n’Agasozi. Ubu igihe cyo kugahingamo isombe ni iki.”

Kiyovu Sports kandi yakomeje igereranya Gasogi United nk’ingunguru irimo ubusa, ni nyuma y’uko yabatsinze mu mwaka w’imikino ushize.

Bati “Bavandimwe bakunzi ba Kiyovu Sports, ingunguru irimo ubusa ni yo yatubujije kumva neza aho igikombe cyagiye. Muze iyo ngunguru tuyipakire umuzigo utuma urusaku rwa yo ruhagarara.”

Binyuze mu kiganiro Rirarashe cyo Radio 1, Angeli Mutabaruka umuyobozi w’abafana ba Gasogi United yavuze ko ari bo ngunguru zirimo ubusa ndetse abibutsa ko ari bo bazagena aho igikombe kizaza.

Ati “Umwaka ushize ni twe twagennye aho igikombe kijya ku mbaraga zacu, n’uyu mwaka ni twe tugifite mu biganza, urumva kwidoga, ahubwo iyi ni yo ngunguru irimo ubusa kuko tuyikubita buri munsi, tubahondagura buri munsi nk’ingoma z’Abaporoso (...) ni twe ejo hazaza ha yo tuzahagena.”

Kwinjira kuri uyu mukino ahasigaye hose ni ibuhumbi 2, ahatwikiriye ibihumbi 5, muri VIP ni ibuhumbi 20 ni mu gihe muri VVIP ari ibihumbi 20.

Kiyovu Sports yishongoye kuri Gasogi United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top