Rayon ntiyakwifuza ngo wange - Zuberi yavuze aho ibiganiro bigeze, icyo afitiye amatsiko
Hakizimana Zuberi yavuze ko yakwishimira gukinira Rayon Sports yagaragaje ko imwifuza ariko na none agomba kubaha amasezerano ya Mukura VS agifite.
Uyu mukinnyi ukina ku mpande asatara akaba yanakwifashwa ku ruhande rw’ibumoso yugarira, ni umwe mu bakinnyi bifuzwa na Rayon Sports ngo aze kongera imbaraga mu busatirizi.
Gusa aracyafite amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Mukura VS ari nayo mpamvu ibaganiro bye na Rayon Sports bitarakunda.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Zuberi yavuze ko yavuze ko yumva igihe kigeze cyo kuba yajya gukinira amakipe makuru.
Ati "Yego, numva rwose igihe kigeze. Urumva i Butare mpamaze hafi imyaka 4, maze kuhamenya rero nkeneye kujya ku rwego rwisumbuyeho."
Ibyo kuba yajya muri Rayon Sports, yavuze ko agomba kubiha igihe ariko bibaye byashimira, kuko ni ikipe nziza.
Ati "Rayon Sports ntabwo yakwifuza ngo wange cyangwa ntibigushimishe, gusa ndacyafite amasezerano ya Mukura VS, nibumvikana nta kibazo... Njye ntabwo ndimo kubyishyiramo kugira ngo nibitaba ntazababara. Muri Mukura VS ndishimye."
Yavuze ko kimwe mu bintu afitiye amatsiko mu gukinira aya makipe y’i Kigali, Rayon Sports na APR FC ni "Gukinira imbere y’abafana bayo, mbifitiye amatsiko."

Ibitekerezo