Siporo

Ingingo zigera kuri 6 nizo zizigirwa mu nama y’inteko rusange idasanzwe y’abafana ba Chelsea mu Rwanda

Ingingo zigera kuri 6 nizo zizigirwa mu nama y’inteko rusange idasanzwe y’abafana ba Chelsea mu Rwanda

Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru hateganyijwe inama y’inteko rusange idasanzwe y’abafana ba Chelsea mu Rwanda(Chelsea FC - Kigali Official Supporters Club), ni inama izagaruka ku bintu bigera kuri 6 harimo ibyo ubuyobozi bw’abafana ba Chelsea mu Rwanda baganiriye na Didier Drogba uheruka mu Rwanda.

Iyi nama y’inteko rusange idasanzwe izaterana ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019 saa saba ikazabera muri Mattina Motel hafi y’umurenege wa Nyarugenge, ni nyuma y’igikorwa cy’umuganda bazifatanyamo n’abaturage bo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.

Muri uku kwezi, Chelsea FC - Kigali Official Supporters Club yakiriye Didier Drogba, umunyabigwi wa Chelsea FC ubwo yari yitabiriye inama ya Youth Connekt yabereye mu Rwanda, bakaba baragiranye ibiganiro bitandukanye ari nabyo bazasangiza bagenzi babo muri iyi nama.

Dore ibintu 6 bizaba biri ku murongo w’ibyigwa

1. Kuganira kubyavuye mu nama yahuje ubuyobozi na Didier Drogba wahoze akinira Chelsea FC.
2. Kwemeza no gushyira umukono ku mategeko agenga umuryango imbere ya noteri.
3. Kunoza uburyo bazashyikirizwa amakarita yabo nk’abanyamuryango ba Chelsea FC Kigali Official Supporters Club.
4. Kwemeza gahunda y’ibikorwa ivuguruye yo mu mwaka wa 2019-2020
5. Kwemeza amategeko ngenganyitwarire nk’uko yavuguruwe kugeza ubu
6. Gusangira no gusabana mu rwego rwo kwakira abanyamuryango bashya no gutaha Salle nshya(IKIRARO –BRIDGE) YAHARIWE Chelsea FC Supporters muri Mattina Motel.

Nyuma y’imyaka icyenda Chelsea FC - Kigali Official Supporters Club imaze ikorera mu Rwanda, imaze kugira abanyamuryango 119 ariko baziyongera kuko ku wa Gatandatu bazacyira abandi bashya.

Ubwo CHELSEA FC- Kigali Official Supportes Club yakiraga Drogba mu Rwanda
Kalisa Fidèle(wambaye umupira w'ubururu) perezida w'abafana ba Chelsea mu Rwanda ari kumwe na bagenzi be barimo umunyamakuru Jado Max(wambaye umupira utukura) bagiranye ibiganiro na Drogba
Byari ibyishimooooo
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwemeye ubusabe bwabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top