Siporo

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje ubuyobozi bwa AS Kigali n’abakinnyi

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje ubuyobozi bwa AS Kigali n’abakinnyi

Nyuma y’ibibazo by’umusaruro muke ndetse n’umwuka mubi uvugwa mu ikipe ya AS Kigali, ku munsi w’ejo habaye inama yahuje abakinnyi ba AS Kigali ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwari buyobowe na perezida wayo Shema Fabrice.

Ni inama yabaye nyuma y’uko iyi kipe yashoye amafaranga menshi ku isoko igura abakinnyi benshi kandi beza ariko ikaba iri ku mwanya 14 mu makipe 16 aho ifite amanota 7 mu mikino 8.

Yabaye nyuma yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi barimo uwari perezida Pascal Kanyandekwe ndetse n’umunyamabanga Komezusenge Daniel.

Iyi nama idasanzwe yari igamije kureba ikibazo kiri muri AS Kigali gituma ikipe ibura umusaruro kandi bigaragara ko ifite abakinnyi beza mu gihugu.

Hakaba harabayeho gusasa inzobe, aho abakinnyi babwiye perezida Shema Fabrice uyuboye iyi kipe by’agateganyo ko uretse kuba hari umwuka mubi hagati y’abakinnyi n’umutoza Eric Nshimiyimana, batishimiye uburyo abayobozi bafata abakinnyi.

Aba bamuhaye urugero rwo kuba hari umukinnyi waguzwe ariko akaba atarabona amafaranga ye yaguzwe, ngo ntazakina yishimye cyangwa ngo atange ibyo agomba gutanga.

Bamubwiye kandi ko nta kuntu basaba umukinnyi umusaruro kandi amaze amezi 2 adahembwa, kuko aba afite ibibazo byinshi uretse gushakira intsinzi ikipe haba hiyongereyeho n’ibibazo by’umuryango.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI yahawe n’umwe mubari muri iyi nama, ni uko ubuyobozi bwabijeje ko bagiye gukora ibishoboka byose abakinnyi batarabona amafaranga baguzwe (recruitment) bakayabona vuba.

Hafashwe umwanzuro w’uko umushahara wo yabijeje ko bitaranze ku wa Mbere bazaba bamaze kubona amafaranga yabo yose, gusa ngo nabo nibadakora ibyo basabwa, hari bamwe mu bakinnyi bazabigenderamo.

Ku mutoza Eric Nshimiyimana, Shema Fabrice yavuze ko ibyavuzwe ko yahawe umukino umwe yawutsindwa agahita asezererwa atari byo ko ahubwo ari itangazamakuru riba rishaka gushyushya abantu mu mitwe, gusa yibukije uyu mutoza ko nawe atazakomeza kwihanganirwa nakomeza gutsindwa, yabasabye gutsinda byanze bikunze umukino w’umunsi wa 9 iyi kipe izakinamo Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 15.

Iyi nama yabaye aba basore bamaze gukina n’abakorerabushaka ku munsi w’ejo i Nyamirambo, nta kintu yigize ivuga kuri Tity wahagaritswe igihe cy’ukwezi, azakomeza gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe.

Abakinnyi basabwe gutsinda umukino wa Kiyovu Sports byanze bikunze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top