Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Alki Larnaca FC yo muri Cyprus mu cyiciro cya kabiri, Dylan Georges Francis Maes, ntabwo yizeye ko ikipe ye izamurekura ngo abe yakwerekeza muri Latvia.
Dylan Maes mu mpera z’ukwezi gushize yakiriye ubutumire bwa FK Liepāja yo mu cyiciro cya mbere muri Latvia imwifuza.
Yasabwaga kujya mu mwiherero wa yo wabereye muri Turikiya guhera tariki ya 1 kugeza 14 Ukuboza, ubundi impande zombi zakumvikana akaba yayisinyira cyane ko bamushimye.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Maes yavuze ko kugeza ubu atazi niba ikipe ye izamurekura ndetse ko ari zo mpungenge afite.
Ati "sinzi niba bazandekura. Ntegereje kureba ko bazanyorohereza bakandukura."
Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi aheruka mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yashakaga itike y’igikombe cy’Afurika ikaba yaraje gusezererwa na Mali.
Dylan Francis Georges Maes w’imyaka 21 yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri 2018 hari mu batarengeje imyaka 20 yakuwemo na Zambia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Ibitekerezo