Siporo

Impinduka ku gikombe cy’Amahoro 2020

Impinduka ku gikombe cy’Amahoro 2020

Nyuma y’uko byari byitezwe ko igikombe cy’Amahoro kigomba gutangira ku wa 7 Mutarama 2020, byaje kwigizwa inyuma bitewe n’uko amakipe yose ataramara kwiyandikisha.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, tariki ya 19 Ukuboza 2019 ryandikiye amakipe yose akina icyiciro cya mbere n’icya kabiri yifuza gukina igikombe cy’Amahoro cya 2020 ko agomba kwiyandikisha bitarenze tariki ya 27 Ukuboza 2019 yitwaje inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi 100 yo kwiyandikisha.

Nyuma yo kwiyandikisha byari byitezwe ko tombora yari kuba ejo hashize tariki ya 2 Mutarama 2019.

Amakuru avuga ko impamvu tombora itabaye ari uko amakipe hafi ya yose yatinze kwiyandikisha ndetse ko amwe atarananiyindikisha, byatumye FERWAFA yongera igihe cyo kwiyandikisha aho bizarangira tariki ya 13 Mutarama 2019.

Igihe tombora izabere ndetse n’igihe igikombe cy’Amahoro cya 2020 kizatangirira, byo bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Ibaruwa FERWAFA yari yandikiye amakipe
AS Kigali niyo ifite icy'umwaka ushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • mugisha
    Ku wa 10-01-2020

    nibabangutse twirebere ruhago kbx

  • mugisha
    Ku wa 10-01-2020

    nibabangutse twirebere ruhago kbx

  • -xxxx-
    Ku wa 10-01-2020

    nibabangutse kbx twirebere ruhago

  • -xxxx-
    Ku wa 10-01-2020

    nibabangutse kbx twirebere ruhago

  • raja
    Ku wa 4-01-2020

    turabemera Bantu bacu mugumye muduhe ayo makuru

  • Manzi
    Ku wa 4-01-2020

    Ubwo bivuzeko nakomeza gutinda kitazaba ark ntibakabeshye ngo tombora kuko burigihe APR na Rayon ntizahura Atari final.

  • Manzi
    Ku wa 4-01-2020

    Ubwo bivuzeko nakomeza gutinda kitazaba ark ntibakabeshye ngo tombora kuko burigihe APR na Rayon ntizahura Atari final.

  • Niyonsaba j bosco
    Ku wa 3-01-2020

    Ndabakund

  • Niyonsaba j bosco
    Ku wa 3-01-2020

    Ndabakund

IZASOMWE CYANE

To Top