Siporo

Impamvu Sugira atarimo akinishwa abanza mu kibuga

Impamvu Sugira atarimo akinishwa abanza mu kibuga

Umutoza wungirije akaba n’umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Alain Krasa, avuga ko impamvu atarimo akinisha Sugira Ernest abanza mu kibuga ari ukubera ko uyu musore yari amaze igihe adakina akaba nta mikino myinshi afite mu maguru ye, barimo kumufasha kugaruka neza.

Nyuma y’amezi abiri mu bihano mu ikipe ya APR FC, tariki ya 30 Ukuboza 2019, Sugira Ernest ikipe y’ingabo z’igihugu yamutije muri Rayon Sports.

Kuva yageramo bamaze gukina imikino 2 ariko yose uyu rutahizamu aza mu gice cya kabiri asimbuye, ntabwo umutoza Kirasa aramugirira icyizere cyo kumubanza mu kibuga, ibintu bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bakomeje kwibaza.

Nyuma yo kunganya na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 17 wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Alain Kirasa yavuze ko impamvu ya mbere ituma Sugira aza asimbuye ari ukubera ko uyu mukinnyi ataragaruka mu bihe bye kubera kumara igihe adakina.

Yagize ati“ Mu bijyanye n’imbaraga ntabwo aramera neza ku buryo twamutangiza kandi bose baba bameze neza cyane. Mu gice cya kabiri ikipe duhanganye cyangwa natwe, tuba twagabanyije imbaraga kuko tuba twakoze, ni yo mpamvu mushyiramo mu gice cya kabiri.’’

Kirasa kandi akaba yasabye abakunzi b’iyi kipe kwihanganira uyu musore akagaruka mu bihe bye kuko n’aza azabafasha cyane.

Mu mikino 2 amaze gukinira Rayon Sports yose agiyemo asimbuye, Sugira yayitsindiye igitego kuri Gasogi United cyanabaheshije amanota 3.

Sugira ngo ntaragaruka mu bihe bye byiza kubera kumara igihe adakina
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top