Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yavuze ko impamvu ikipe y’igihugu yatinze guhamagarwa byatewe n’uko bari ibyagombaga kubanza kunozwa neza bitewe n’ibihe bya COVID-19 igihugu kirimo, gusa ngo minsi ya vuba irahamagarwa itangire imyiteguro.
Harabura igihe ukwezi kumwe ngo u Rwanda rukine na Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, gusa impungenge ni nyinshi ku banyarwanda kuko ikipe y’igihugu itarahamagarwa, ngo ishakirwe n’imikino ya gishuti mu gihe uwo bazahangana imyiteguro ayigeze kure.
Aganira na Televiziyo y’u Rwanda, Shema Maboboko Didier, yavuze ko impamvu yatinze guhamagarwa byatewe n’uko hari ibyari bitaranozwa neza.
Ati“Ikijyanye no guhamagara abakinnyi Federasiyo iraza kubikora. Kugira ngo ikipe ihamagarwe hari ibibanza kubanza gutegurwa, mu mikoranire rero ya Minisiteri na FERWAFA hari ibigomba kubanza gutegurwa, murabizi ko tumaze iminsi tureba uburyo imikino yatangira, hari ingamba zigomba gukurikizwa kugira ngo abakinnyi cyangwa abari muri siporo bazajye gukina bafite ubuzima bwiza.”
“Kureba aho tuzajya gukina uko bizaba bimeze kugira ngo abo twohereza gukina kugira ngo abo twohereza bazaduhagararira batazagira ikibazo, ibyo byose ni ibyari birimo birakorwa ku bufatanye bwa Minisiteri na Federasiyo kugira ngo nibirangira ikipe izitegure mu buryo bwiza.”
Yakomeje avuga ko mu minsi mike ikipe y’igihugu iribuze guhamagarwa itangire kwitegura imikino bafite mu kwezi gutaha.
Ati“Ikipe y’igihugu mu minsi iri imbere irahamagarwa kugira ngo itangire kwitegura, kubera ko imikino tugomba gukina cyane cyane umukino uri hafi wa Cape Verde tugomba kuba dufite ikipe yiteguye neza.”
Ku bijyanye no kuba u Rwanda rwakina imikino ya gishuti byagorana kuko aho FERWAFA yakomanze hose byanze.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina na Cape Verde tariki ya 9 Ugushyingo 2020 muri Cape Verde mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020 i Kigali.

Ibitekerezo