Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba SC muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere, bwatangaje ko imdoka iyi kipe yari isanzwe igendamo bagiye kuyigurisha bakagura imodoka nshya.
Imodoka iyi kipe imaze imyaka irenga 5 iyikoresha, bakaba bahisemo kugura inshya kandi yisumbuyeho.
Nyuma y’uko hakwirakwiye amafoto ku mbuga nkoranyambaga y’imodoka nshya yambitswe ibirango bya Simba, umuyobozi wa Simba SC, Barbara Gonzalez yabwiye Championi ko ari byo iyi kipe igiye kugura imodoka nshya.
Ati“Urabizi iyo ushaka kugura telefoni nshya ni ngombwa ugurishe ishaje mbere na mbere kugira wongere amafaranga yo kugura iyo telefoni. Nibyo turimo gukora, turashaka kugurisha imodoka yacu kugira ngo tugure imodoka nshya.”
Simba SC uyu munsi irakira AS Vita Club mu mukino w’itsinda A rya CAF Champions League. Iyi kipe niyo ya mbere n’amanota 10, Al Ahly ifite 7, AS Vita Club ifite 4 mu gihe El Merrikh ifite 1.

Ibitekerezo