Siporo

Ikipe yagiyemo si yo yamubengutse ngo ayisinyire, Kwizera Olivier yatangiye neza mu ikipe nshya

Ikipe yagiyemo si yo yamubengutse ngo ayisinyire, Kwizera Olivier yatangiye neza mu ikipe nshya

Umunyezamu w’umunyarwanda Kwizera Olivier wavuye mu Rwanda yerekeje mu ikipe ya Jeddah Club muri Saudi Arabia, yaje kwisanga mu ikipe Al-Kawkab na yo yo muri iki gihugu.

Ubwo yari avuye mu Rwanda muri Kanama 2022, amakuru yavugaga ko yerekeje mu cyiciro cya kabiri mu ikipe Jeddah Club yahoze ikinwamo n’umunyarwanda, Ally Niyonzima.

Gusa uko yakekaga si ko byagenze kuko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko iyi kipe yamusabye gutegereza kugeza muri Mutarama 2023 akaba ari bwo yabona ibyangombwa byo gukinira iyi kipe.

Abifashijwemo n’umwe mu batoza ba Jeddah Club wari washimye impano ye, yahise amufasha kubona indi kipe aho yahise amufasha gusinyira Al-Kawkab ikina mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia.

Uyu munyezamu akaba yaratangiye neza shampiyona y’icyiciro cya gatatu yari Saudi Arabia tariki ya 1 Ukwakira 2022 bakina Sajer aho bayitsinze igitego 1-0 cya Hussein Nakhli ku munota wa 72, ni umukino Kwizera Olivier yakinnye iminota 90 yose. Iyi kipe ikaba izagaruka mu kibuga tariki ya 8 Ukwakira bakina umunsi wa 2 aho bazaba basuye Al Sharq.

Yari muri 11 iyi kipe yabanjemo
Yakinnye iminota yose kandi yitwara neza ntiyakwinjizwa igiteo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 6-10-2022

    Ndamukunda gishweka

IZASOMWE CYANE

To Top