Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye perezida wa FIFA, Gianni Infantino uri mu Rwanda, bakaba bagiranye ibiganiro by’ibanze ku iterambere ry’umupira w’amaguru.
Gianni Infantino ari mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo byo kurwanya ruswa bitangwa na Qatar ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC).
Mu ijoro ryakeye akaba yabonanye na minisitiri wa Siporo hano mu Rwanda, Munyangaju, bakaba bagiranye ibiganiro byerekeranye n’iterambere ry’umupira.
Min. @AuroreMimosa met with #FIFA President last night on the sidelines of the International Anti-Corruption Excellence Award (ACE Award) #ACEAward2019. They discussed about FIFA football development programs including the “Football for School” for school talent development. pic.twitter.com/bTRCbT8RTP
— Ministry of Sports | Rwanda (@Rwanda_Sports) December 10, 2019
Ni iterambere rizahera mu mashuri mu rwego rwo kuzamura impano z’abakiri bato bagakura bakunda umupira banawukina ku buryo bazakina ku rwego mpuzamahanga.
FIFA yemeje Rwanda mu bihugu 3 by’Afurika bizatangiriramo iyi gahunda izatwara miliyoni 100 z’amadorali y’Amerika.

Ibitekerezo
NAKUNZWENIMANA JADODIYE
Ku wa 10-12-2019ntibyiza gutezimbere igihugu cyacu kuko ariwomusingiwiterambere?