Siporo

Igisobanuro cy’uburyo bwo kwishimira igitego bwa Herve na Kimenyi bwibajijweho na benshi

Igisobanuro cy’uburyo bwo kwishimira igitego bwa Herve na Kimenyi bwibajijweho na benshi

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Kimenyi Yves ndetse na myugariro w’iyi kipe, Rugwiro Herve, bagaragaje uburyo bwo kwishimira igitego ’celebration’ butamenyerewe aho bavuga ko babukopeye muri basketball bitewe n’uburyo bayikunda.

Ku munsi w’ejo ubwo Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona, saa 18:00’ kuri stade ya Kigali, yaje no kuyitsinda ibitego 2-1.

Ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego cya mbere cya Mugisha Gilbert, Herve na Kimenyi bagaragaje uburyo bwihariye bishimiramo iki gitego

Ni uburyo bwatunguye benshi ndetse banibajije igisobanuro cyabwo, aba basore baba basimbuka nkabagiye kunaga umupira mu gakangara ubundi bakanakubitana ibituza.

Rugwiro Herve, aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ari uburyo bakopeye mu mukino wa basketball kuko abenshi ari ko bishimira amanota batsinze, kandi nabo bakaba bakunda basketball.

Yagize ati"dukunda basketball, ni ukuvuga ngo na we basketball urayireba kandi iriya celebration ujya uyibona kuko uri umunyamakuru wa siporo, akenshi ni abakinnyi ba basketball bayikora."

Herve ku giti cye yavuze ko akunda umukino wa baskeball cyane aho mu Rwanda afana ikipe ya Patriots mu gihe hanze yarwo muri NBA afana Chicago Bulls.

Barasimbuka nk'abagiye kunaga umupira mu gakangara ubundi bagakubitana ibituza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top