Ifoto ya Zulu watandukanye na APR yisasiye amafaranga yibukije abantu Olivier Kwizera ’Kigali no bank’
Iyakaremye Emmanuel uzwi nka Zulu wakiniraga ikipe ya APR BBC akaba yamaze kwerekeza muri REG BBC yatunguye abantu ubwo yashyiraga hanze ifoto ye yisasiye amafaranga, ibintu biheruka gukorwa n’umunyezamu Kwizera Olivier.
Uyu musore wakiniraga ikipe ya APR y’umukino wa Basketball, nyuma y’imyaka 2 yahisemo gutandukana nayo yerekeza muri REG aho yasinyiye iyi kipe imyaka 2.
Yinjiye muri APR BBC muri 2017 avuye muri Espoir BBC nayo yinjiyemo avuye muri APR BBC, akaba ahisemo gukomereza urugendo rwe muri REG BBC.
Nyuma yo gusinyira iyi kipe, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto ye aryamye mu mafaranga y’u Rwanda inoti za 5 nyinshi, hirya hari na kopi y’amasezerano yari amaze gusinya muri REG.
Ni ibintu bitafashwe neza n’abantu benshi babonye iyi foto kuko babifashe nko kwirata cyangwa kwiyemera.
Si ubwa mbere umukinnyi akora ibintu nk’ibi kuko no muri 2015 umunyezamu Kwizera Olivier yarabikoze aho yifotoreje mu mafaranga agashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga avuga ati "Kigali no bank", bivuze ngo "Kigali nta banki ihari".

Ibitekerezo