IFOTO Y’UMUNSI: Umutoza wa Rayon Sports asangira n’abana b’abanyeshuri byazamuye amarangamutima ya benshi
Ifoto y’umutoza wa Rayon Sports umunya-Portugal, Jorge Paixão asangira n’abana b’abanyeshuri yazamuye amarangamutima ya benshi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022, ku mbuga nkoranyambaga hazindukiye ifoto y’umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão n’umwungiriza we Daniel Faria bose bakomoka muri Portugal basangira n’abana barimo abanyeshuri.
Ni ifoto yashyizwe hanze bwa mbere n’uyu mutoza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yaherekejwe n’amagambo agira ati "Mu buzima guha abandi ibyishimo ni cyo kintu cyiza twakishimira. Ntacyo bivuze niba uri umukire cyangwa umukene, uri umuzungu cyangwa umwirabura. Imitima yacu ni imwe. Ruhago warakoze kumpa ibi bihe by’agatangaza. "
Ubwo yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri WhatsApp, abakunzi b’umupira w’amaguru bashimishijwe n’iki gikorwa cyakozwe n’uyu mutoza.
Ni umutoza wagiye agaragaza ko akunda abana cyane, mu minsi ishize yabwiye itangazamakuru ko impamvu atakwishyura amafaranga yo kwinjira kuri Stade ari uko aba afite ibindi byinshi ayakoresha harimo no kugaburira abana.

Ibitekerezo