Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Kimenyi Yves yashimiye abafana b’iyi kipe baherutse kumuhundagazaho amafaranga, avuga ko atapfa gutangaza umubare yakuyemo gusa ngo ni menshi kandi arahagije yarashimye.
Ku mukino Rayon Sports yasezereyemo Police FC mu mikino y’Agaciro kuri penaliti 4-3, Kimenyi Yves yafashe penaliti 2 mu mukino wabaye tariki ya 13 Nzeri 2019.
Nyuma y’uyu mukino abafana bishimiye imyitwarire y’uyu munyezamu maze bamuzengurutsa Stade Amahoro bamuha amafaranga na we agenda atoragura.
Uyu munyezamu abajijwe umubare w’amafaranga yakuyemo, yavuze ko ari ibanga rye n’abakunzi be gusa ngo arahagije.
Yagize ati"urukundo banyeretse ni rwo rwatumye ndira. Ayo nakuyemo ni ibanga ryanjye n’abakunzi banjye, gusa arahagije, ndashimira abikozeho n’abari bahari bose ndabashimira."
Kimenyi Yves yijeje abafana b’iyi kipe ko n’ubwo batabahaye igikombe cy’Agaciro (cyegukanywe na Mukura VS ibatsinze 2-1), ngo bagiye gukora ibishoboka byose bakazegukana ibindi bikombe bisigaye byose ari byo shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.

Ibitekerezo