Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Yannick Mukunzi ukinira ikipe ya Sandvikens muri Sweden, ku isabukuru ye y’amavuko yasabye Imana ko yakomeza kumurinda ndetse ikamuhundagazaho imigisha myinshi.
Ku munsi w’ejo hashize ni bwo Yannick Mukunzi yizihije isabukuru y’imyaka 25 amaze ageze ku Isi ababyeyi be bamwibarutse.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Yannick yashimiye Imana kuba yamuhaye amahirwe yo gutangira undi mwaka, gusa yayihaye icyifuzo cy’uko yagumya kumurinda ndetse ikanamuha imigisha myinshi.
Yagize ati"Mana, urakoze kumpa aya mahirwe adasanzwe yo kwiyifuriza isabukuru nziza uyu munsi ndi muzima mfite n’ibyishimo. Ndasenga kugira ngo uzakomeze kundinda umpundagazeho umugisha w’ubuzima n’ibyishimo mu buzima bwanjye. Urakoze Mana yanjye."
Yannick Mukunzi yizihije isabukuru y’imyaka 24 ari umugabo wamaze gusezerana n’umugore we Iribagiza Joy imbere y’amategeko muri Mutarama 2019, bakaba banafitanye umwana w’imyaka 3 Ethan Mukunzi.
Ntiyizihije iyi sabukuru ari kumwe n’umuryango we kuko ari mu kazi mu gihugu cya Sweden, mu ikipe ya Sandvikens yinjiyemo muri Mutarama 2019 avuye muri Rayon Sports yari yinjiyemo muri 2017 avuye muri APR FC.

Ibitekerezo