Siporo

Ibyo Aimable Nsabimana azahora yibuka muri APR FC

Ibyo Aimable Nsabimana azahora yibuka muri APR FC

Myugariro w’ikipe ya Police FC, Nsabimana Aimable avuga ko atazibagirwa ibihe byiza yagiriye mu ikipe ya APR FC birimo ubuyobozi bwayo, ibikombe batarwanye n’ibindi.

Aimable Nsabimana ni myugariro w’umunyarwanda wakiniye ikipe ya Marines FC, APR FC na Police FC zo mu Rwanda.

Muri Nzeri 2018 nyuma y’imyaka 2 myiza yari amaze muri APR FC avuye muri Marines, Nsabimana Aimable yerekeje mu Buhinde mu ikipe ya Minerva Punjab, ntiyatinzemo kuko mu ntangiriro za 2019 yahise agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Police FC.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko APR FC ari ikipe nziza adashobobora kuzibagirwa kuko yagiriyemo ibihe byiza byinshi.

Yagize ati“APR FC ni ikipe nkuru, ni ikipe kugeza n’ubu ngubu nubaha, ni ikipe nkunda, muri APR FC nagiriyemo ibihe byiza, gutsinda ibitego, kugarira neza, sinzibagirwa abakinnyi twakinanye, sinzibagirwa abayobozi baba hafi y’abakinnyi yabo, muri rusange ibikombe twatwaranye ni bimwe mu byo nzahora nyibukiraho.”

Aimable Nsabimana ari kumwe na APR FC batwaranye ibikombe bitandukanye birimo icya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro.

Avuga ko urukundo akunda ikipe ya APR FC yizeye ko umunsi umwe atazi neza azongera kwisanga yambaye umwenda w’umukara n’umweru.

Azahora yibuka ibihe yagiriye muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top