Siporo

Ibyiyumviro bya Mashami Vincent nyuma yo gutsinda Ethiopia

Ibyiyumviro bya Mashami Vincent nyuma yo gutsinda Ethiopia

Nyuma yo gutsinda igitego 1-0 Ethiopia mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN, Mashami yavuze ko intsinzi bayikuye kure bitewe n’uburyo umukino wari umeze bityo ko ari byo kwishimira.

Igitego cya Sugira cyo ku munota wa 61, kuri Mekelle Satadium, ni cyo cyafashije Amavubi kwegukana intsinzi mu mukino ubanza wabereye muri Ethiopia.

Nyuma y’uyu mukino Mashami yavuze ko wari umukino ukomeye ndetse ko kuba babashije kubona amanota 3 ari igikorwa gikomeye kuko Ethiopia yasaga nishaka kwihorera.

Yagize ati“ni umukino utari woroshye, wenda hirya no hino babashije kuwukurikirana ku mateleviziyo, ni ikipe yari mu rugo, ni ikipe yari yiteguye kandi koko ni ikipe nziza twakinnye nayo, ngira ngo itike ya CHAN umwaka ushize twayikuye muri Ethiopia, ngira ngo rero nabo bavugaga bati ntabwo twabyemera tugomba kwiyishyurira.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo umukino utari woroshye abasore be bagiye bakurira mu mukino.

Yagize ati“umukino ntabwo wari woroshye gusa uko iminota yagiye izamuka niko abasore bagiye binjira mu mukino, ngira ngo umuntu yashimira ikipe yose muri rusange ariko cyane cyane umunyezamu ndetse na ba myugariro ariko na none cyane cyane uwatsinze igitego kuko nicyo gikoze itandukaniro.”

Hasigaye umukino umwe wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 19 Ukwakira 2019, aho u Rwanda rusabwa kunganya gusa ubundi rugahita rubona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ihaguruka muri Ethiopia mu gitondo cy’uyu munsi ku wa Mbere, ikaba iri bugere i Kanombe saa 14:30’.

Mashami yavuze ko intsinzi bayikuye mu menyo ya Rubamba
Igitego cya Sugira nicyo cyahesheje u Rwanda intsinzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • orivie
    Ku wa 23-09-2019

    Amavubi yac arabikoze

  • orivie
    Ku wa 23-09-2019

    Amavubi yac arabikoze

IZASOMWE CYANE

To Top