Siporo

Ibyiyumviro bya Bakame nyuma y’uko agiye kwishyurwa akayabo na Rayon Sports

Ibyiyumviro  bya Bakame nyuma y’uko agiye kwishyurwa akayabo na Rayon Sports

Nyuma yo kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Umurimo, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Rayon Sports igomba kwishyura Ndayishimiye Eric Bakame amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 7 n’ibihumbi 120 kubera ku mwirukana binyuranyije n’amategeko, ni icyemezo Bakame yishimiye cyane.

Umwaka ushize muri Kamena 2018, Rayon Sports hagaritse Bakame igihe kitazwi kubera amajwi yakwiriakwiye ku mbuga nkoranyambaga avugana n’umwe mu bafana amagambo atari meza ku ikipe, byafashwe nko kuyigambanira.

Mu kwezi 11 umwaka ushize nibwo iyi kipe yafashe umwanzuro wo gutandukana burundu n’uyu musore ndetse ntibagira ikintu na kimwe bamuha.

Bakame yahise yitabaza urukiko rw’umurimo maze muri Gashyantare 2019 rutegeka ko yishyurwa amafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyoni 7.

Bakame yagereraga umushahara w’amezi 5 yahagaritswe ntahembwe ahwanye na 2 250 000 z’amafaranga y’u Rwanda y’amezi kuko yahembwaga ibihumbi 450, asaba Frw 450 000 yo kuba atarabonye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, asaba kandi imishahara y’amezi 8 yari isigaye ku masezerano ye ingana na 3 600 000, Frw 800 000 y’umwunganizi mu mategeko n’andi 20 000 yatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko, yose hamwe akaba Frw 7 120 000.

Ibi Rayon Sports ntiyabikojejewe ahubwo yahise ijuririra iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Uru rukiko narwo rukaba rwemeje ko ikirego cya Bakame gifite ishingiro bityo ko iyi kipe igomba kwishyura amafaranga yategetswe n’Urukiko rw’Umurimo.

Mu magambo make cyane, Bakame uri mu mwiherero yitegura umukino wa Marines, yabwiye Isimbi ko ashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko kuko agiye kubona ubutabera.

Umwanzuro w'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top