Iby’ingenzi wamenya aho Andre Iniesta yarijirije Arjen Robben, Luis Surarez akahavumirwa, ikibuga Amavubi azakiniraho na Mozambique
First National Bank Stadium cyangwa FNB Stadium, wanayita Soccer City, uretse kuba ari yo nini muri Afurika, rutahizamu w’umuholandi Arjen Robben ntabwo azibagirwa ko 2010 ari ho yarijirijwe n’igitego cya Andre Iniesta cyo ku munota w’116 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi Espagne yatsinzemo Ubuholandi 1-0, iyi niyo Stade izakira umukino w’u Rwanda na Mozambique kuri uyu wa Kane.
Ku wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022, Mozambique izakira u Rwanda mu mukino w’umunsi wa mbere w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire, ni umukino uzabera muri Afurika y’Epfo saa 18:00’
Uzabera ku kibuga cya First National Bank cyangwa FNB Stadium giherereye mu gace ka Nasrec, mu Mujyi wa Johannesburg akaba ari cyo kibuga kinini muri Afurika aho cyakira abantu 94,736.
Cyaciye agahigo ko kwakira abantu barenze ubushobozi bwacyo hari tariki ya 1 Kanama 2015 ku mukino wahuje Kaizer Chiefs na Orlando Pirates, icyo gihe witabiriwe n’abantu 94,807.
Iki kibuga cyafunguwe ku mugaragaro mu 1986, cyagiye kvugurwa aho giheruka kuvugurwa muri 2009, cyuzuye gitwaye miliyoni 440 z’amadorli y’Amerika.
FNB Stadium izwiho kuba ari cyo kibuga intwari ya Afurika y’Epfo na Afurika muri rusange, Nelson Mandela yavugiyeho ijambo rye rya mbere mu 1990 ubwo yari afunguwe ni naho yibukiwe muri 2013.
FNB Stadium ni nayo yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2010.
Iki kibuga kandi nicyo abanya-Ghana bavumiyeho rutahizamu ukomoka muri Uruguay, Luis Suarez ubwo tariki ya 2 Nyakanga 2010 yatumye Ghana isezererwa na Urguay muri ¼ cy’igikombe cy’Isi, ni nyuma y’uko yakuyemo umupira n’amaboko wa Dominic Adiyiah yari ateye mu izamu ku munota wa nyuma, byatumye amakipe anganya 1-1 bajya muri penaliti Urguay itsinda 4-2 za Ghana.
Iyi Stade kandi izwi nka Soccer City, ni zina ryaje mbere gato y’igikombe cy’Isi cya 2010 kuko FIFA yateguye igikombe cy’Isi yanze izina rya First Bank National (banki yitiriwe iyi Stade).
Iki kibuga cyakirirwaho n’ikipe ya Kaizer Chiefs ndetse n’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, ni ikibuga cy’ubwatsi aho gifite metero 105 kuri 68.
FNB imaze kwakira imikino myinshi y’amateka harimo umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cyo mu 1996 aho Afurika y’Epfo yatsinze Tunisie ibitego 2-0.
Uretse Igikombe cy’Isi cya 2010 kandi FNB Stadium yakiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cya 2013 cyabereye muri Afurika y’Epfo ni naho habereye umukino wa nyuma. Nigeria yatsinze Burkina Faso igitego 1-0.
Yibukirwa kandi kuba ari yo yakiriye umukino wa gicuti FC Barcelona yatsinzemo Mamelodi Sundowns 3-1.
Iki kibuga iyo ukirebera inyuma gifite ishusho y’agacuma ka Afurika. Uretse umupira w’amaguru inakira imikino ya Rugby.

Ibitekerezo
Patrike
Ku wa 1-06-2022Mutubwirire olivie akore diru done mhajiri