Siporo

Ibintu bimeze nabi kwa Young Africans ya Sibomana Patrick

Ibintu bimeze nabi kwa Young Africans ya Sibomana Patrick

Ibintu ntabwo bimeze neza mu ikipe ya Young Africans ikinamo umunyamuryarwanda Sibomana Patrick Papy, abakinnyi 5 b’abanyamahanga bamaze gusaba gutandukana n’iyi kipe kubera ikibazo cy’amikoro.

Uyu munsi umukinnyi w’umugande Juma Balinya wari winjiye muri iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino avuye muri Police FC yo muri Uganda yasheshe amasezerano nayo.

Ubuyobozi bwa Young Africans bukaba bwatangaje ko impande impande zombi zahisemo gusesa amasezerano kubwumvikane.

Abandi bakinnyi bane bivugwa ko bamaze gusaba gutandukana na Young Africans ni umunya Zambia Mybin Kalengo, rutahizamu w’umukongomani David Molinga, umunya Ghana, Lamine Moro na Sadney Urikhob ukomoka muri Namibia wamaze no kwandika asezera abafana b’iyi kipe.

Ahanini biraterwa n’ikibazo cy’amikoro make iyi kipe ifite, aho bivugwa ko imaze amezi agera kuri 3 idahemba.

Juma Balinya yamaze gutandukana na Young Africans
Papy na Young Africans bari mu bihe bibi by'amikoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top