Siporo

Ibintu 3 Kwizera Pierrot azahora yibuka niyo yava muri shampiyona yo mu Rwanda

Ibintu 3 Kwizera Pierrot azahora yibuka niyo yava muri shampiyona yo mu Rwanda

Umukinnyi w’umurundi ukina mu kibuga hatgati mu ikipe ya AS Kigali, Kwizera Pierrot avuga ibyo yaboneye muri shampiyona yo mu Rwanda azahora yibuka harimo ibihembo yegukanye ndetse n’abafana bo mu Rwanda.

Nyuma y’umwaka 1 atandukanye na Rayon Sports, uyu musore mu mpeshyi y’uyu mwaka yagarutse mu Rwanda asinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.

Avuga ko gutandukana n’ikipe yo muri Oman ku mugabane wa Asia atari uko ari muswa cyangwa byamunaniye ahubwo byatewe n’uko iyi kipe yagize ikibazo cy’amikoro bikaba ngombwa ko abanyamahanga babasezerera.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko kugaruka mu Rwanda ari uko yahakunze kandi mu myaka 3 n’igice yahakinnye yahagiriye ibihe byiza.

Avuga ko ibihe yahagiriye atazibagirwa hari ibihembo yegukanye nk’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona, uburyo abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru n’ibindi.

Yagize ati"ni ibintu byinshi, mfite urwibutso mu Rwanda, nabaye umukinnyi mwiza w’umwaka inshuro 2 zikurikiranya, imyaka itatu n’igice namaze muri Rayon Sports nakoze ibintu byingirakamaro kuko buri gikombe bashakaga narakibahaye yaba shampiyona n’icy’Amahoro n’ibindi. Ikindi abafana bo mu Rwanda uburyo bakunda umupira bakurura abantu, navuga ko kiri no mu byangaruye mu Rwanda."

Kwizera Pierrot akaba ubwo yari muri Rayon Sports yaregukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi inshuro 2 zikurikiranya, umwaka w’imikino wa 2015-16 na 2016-17.

Yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza inshuro 2 zikurikiranya
Yafashije Rayon Sports mu myaka itatu n'igice yayikiniye
Ubu ari muri AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top