Siporo

Ibintu 3 Bakame uticuza gutandukana na Rayon Sports azahora ayibukiraho

Ibintu 3 Bakame uticuza gutandukana na Rayon Sports azahora ayibukiraho

Umuyenzamu w’ikipe ya AS Kigali, wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, Ndayishimiye Eric avuga ko n’ubwo aticuza gutandukana n’iy kipe hari ibintu azahora ayibukiraho.

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo uwari kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame yatandukanye n’iyi kipe imushinja kuyigambanira bitewe n’amajwi ye yagiye ajya hanze.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Bakame yavuze ko aticuza kuba yaratandukanye n’iyi kipe ifite abafana benshi mu gihugu.

Yagize ati“njye ntabwo nicuza kuba naratandukanye n’ikipe ya Rayon Sports, burya baravuga ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze, uba ugomba no kugerageza n’ahandi, navuga ko ku giti cyanjye nta kibazo mfite.”

Yakomeje avuga ko mu gihe yabaye muri Rayon Sports atazibagirwa ibikombe batwaranye, yaba shampiyona, icy’Amahro n’ibindi.

Yagize ati“Ibyo kuyibukaho ntibyabura, kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, gutwara ibikombe, abakunzi akaba n’abafana bayo ni bamwe mu bantu bazampora ku mutima.”

Ndayishimiye Eric Bakame, yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo ATRACO FC yasenyutse, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali akinira kugeza ubu.

Ubu ari muri AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top