Siporo

IBIBERA MU KIBUGA: Haruna vs Amran, ni iki cyari kihishe inyuma y’ishotorana ryabo riba ryavuyemo no kurwana?

IBIBERA MU KIBUGA: Haruna vs Amran, ni iki cyari kihishe inyuma y’ishotorana ryabo riba ryavuyemo no kurwana?

Urugamba ni nk’urundi kandi nta ntambara yoroha, mu gihe cy’urugamba buri wese yitabaza icyo abona cyamufasha kuhatambukana umucyo, ibi nibyo abakurikiranye umukino wa FERWAFA Super Cup baraye babonye hagati ya Amran ndetse na Haruna bari hafi gufatana mu mashati benshi bibaza icyo bapfaga.

Uyu mukino wa FERWAFA Super Cup wabaye ku munsi w’ejo hashize, warangiye ikipe ya AS Kigali yegukanye iki gikombe itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko bari banganyije ibitego 2-2.

Intsinzi iva henshi kandi iranategurwa, si ukujya mu kibuga gusa ngo mukine ubundi urushije undi abe ari we utsinda, hari n’igihe urushwa ariko ugatsinda bitewe n’uburyo wabyitwayemo, gusa twemera ko uwatsinze ari we uba warushije undi.

Umukino tubona twicaye hejuru muri stade abakinnyi bakina, berekana ishyaka usanga uba utandukanye n’uba uri mu kibuga, uretse uriya mupira baba bakina, kiriya kibuga kiba kirimo indi mikino twe tuba tutareba, iyo kuvana mugenzi wawe muhanganye mu mukino kugira ngo uwutsinde mu buryo byoroshye n’ibindi.

Abaraye bakurikiranye umukino wa AS Kigali na Rayon Sports muri Super Cup, babonye gushyamirana gukomeye hagati ya kapiteni wa AS Kigali, Haruna Niyonzima na Nshimiyimana Amran wa Rayon Sports byamaze hafi iminota 90 yose.

Ni ibintu byabaye inshuro nyinshi bigaragara ko Amran ashaka guhesha ikarita Haruna. Byatangiraga amwegera agasa n’umubwira amagambo ubundi akigendera, Haruna yamukurikira yaba akimwegera agahita yikubita hasi nk’aho amusunitse.

Yabikoze inshuro zirenga 3 hakiyongeraho n’ubundi bagendaga bahurira ku mupira, gusa umusifuzi na we yabyitwayemo neza nta cyemezo kidakwiye yigeze afata.

Haruna na Amran ibyo bakinaga byari byayobeye benshi

Mu gushaka kumenya ukuri n’icyo bapfaga, ISIMBI yegereye Haruna maze avuga ko ari amagambo yamubwiraga atari meza kugira ngo ave mu mukino, gusa yemeza ko n’ubwo yabyitwayemo neza hari aho kwihangana byari kwanga bakaba havamo ibindi.

Yagize ati"reka mbivuge mu magambo make, bariya bose ni inshuti zanjye ariko iyo turi mu kibuga biba byahindutse, ntabwo biba byahindutse kuko turi abanzi ahubwo tuba turi mu ntambara kandi buriya mu ntambara nta muntu uba ugomba kuba inshuti yawe, inshuti yawe ni wa wundi muri gukorana intambara."

"Buriya rero Amran niba amfashe aba agomba gukora akazi ke, biriya ni amayeri y’umukino, iyo uyaga arabigokorera ukava mu mukino ukaba wahabwa n’ikarita ariko njye ntabwo agomba kubinkorera ngo numve ngiye hasi, nahuye nibirenze biriya."

Haruna avuga ko n’ubwo yamubwiraga amagambo amushotora nta bundi bugome ahubwo ari amayeri, gusa ngo kuri we ntibyapfa gukora kuko yahuye nabyo inshuro nyinshi.

Si Haruna gusa kuko n’abandi bakinnyi bakubwira ko Amran ari umwe mu bakinnyi bagorana gukina uhanganye nawe, si ukubera ubuhanga afite ku mupira ahubwo amagambo ababwira iyo bakina ni kimwe mu bibabangamira bikabavana mu mukino, bamwe bagahabwa amakarita, ni ikintu kandi abatoza benshi bishimira kugira umukinnyi umeze nka we mu kibuga ngo kuko afasha ikipe mu buryo butandukanye.

Ni inshuro nyinshi Haruna yegereye Amran agahita aryama hasi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top