Siporo

Ibaruwa ikubiyemo agahinda k’abakinnyi ba Rayon Sports, Rugwiro Herve yandikiye perezida w’iyi kipe

Ibaruwa ikubiyemo agahinda k’abakinnyi ba Rayon Sports, Rugwiro Herve yandikiye perezida w’iyi kipe

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, yandikiye perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate amusaba kubakemurira ibibazo bafite kuko babayeho nabi kandi bitwa ko bafite akazi.

Kuva muri Werurwe 2020 ubwo shampiyona yahagaragara iyi kipe yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye bishingiye ku mikoro, aho abakinnyi bahagarikiwe amasezerano, bakaba batarahabwa n’ibiararane birimo imishahara n’amafaranga baguzwe.

Mu ibaruwa ifunguye kapiteni w’iyi kipe yandikiye perezida Munyakazi Sadate, yabanje gushimira ubuyobozi bw’iyi kipe ku buryo bidahwema kumva ibibazo byabo no kubereka ubushake bwo kubikemura.

Yaboneyeho umwanya wo kumubwira ibibazo bibangamiye nk’abakinnyi bigashyira ubizima bwabo mu kaga bakaba babona bishobora no kuzagira ingaruka mbi ku musaruro bazaba bategerejweho mu gihe bidafatiwe ingamaba hakiri kare.

Yahereye ku kuba amasezerano yabo yarahagaritswe igihe kitazwi, aho yagaragaje ko mu itegeko ry’umurimo mu Rwanda umukoresha adakwiye guhagarika umukozi igihe kirenze amezi 3 ataragarurwa mu kazi kuko iyo bigenze gutyo biba bimeze nk’aho amasezerano yataye agaciro, aho avuga ko aya mezi yarenze.

Yasabye ko babakura mu gihirahiro bakaba basubukura amasezerano cyangwa se bakababwira ko batazakomezanya bakishakira ahandi.

Mu gushaka umuti w’ibibazo yasabye ko ikipe yakwegera abaterankunga b’iyi kipe bakaba bagira icyo bafasha abikinnyi.

Herve yasabye Sadate ko babakemurira ibibazo

Herve yasabye kandi ko bakwishyurwa ibirarane byose bafitiwe kugira ngo bazatangire akazi nta kibazo, cyane ko na FIFA yatanze amafaranga ku makipe yo kuyafasha muri ibi bihe bya COVID-19.

Yanenze kandi ubuyobozi bw’iyi kipe kuba butarubahirije ibyo bumvikaniye mu mwiherero (wabaye mu kwezi gushize) harimo uburyo abakinnyi bajya babagezaho ibibazo, aho babikoze ariko ubuyobozi bukabima amatwi kandi nyamara bamwe mu bakinnyi bafite ibibazo bikomeye nk’abasohorwa mu nzu, abarwaye hakabura n’umwe ubitaho.

Yasabye kandi ko hashyirwaho ikipe izasura buri mukinnyi kugira ngo bibonere ko koko babayeho mu buzima butari bwiza.

Soma ibaruwa yose Rugwiro yandikiye Sadate

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Remy
    Ku wa 2-09-2020

    Wait,Rugwiro Ni umugabo aragaragaza ibibazo by Equipe anatanga umurongo byanyuzwamo bigakemuka.Sadate Nakemure ibibazo.cg yegure ntago ngewe nazamunenga ko yananiwe kuyobora Equipe kuko umutwaro ukurusha ibiro ntuwikorera ushaka abagukorera kdi niyobagukoreye ntuwugeza kure.Rwose nareka abanyarwanda tugire inyishimo nubwo Covid19 nayo itatworoheye

  • Remy
    Ku wa 2-09-2020

    Wait,Rugwiro Ni umugabo aragaragaza ibibazo by Equipe anatanga umurongo byanyuzwamo bigakemuka.Sadate Nakemure ibibazo.cg yegure ntago ngewe nazamunenga ko yananiwe kuyobora Equipe kuko umutwaro ukurusha ibiro ntuwikorera ushaka abagukorera kdi niyobagukoreye ntuwugeza kure.Rwose nareka abanyarwanda tugire inyishimo nubwo Covid19 nayo itatworoheye

IZASOMWE CYANE

To Top