Hatangiye gukusanya ubufasha bwo gufasha umukecuru wazamuye amarangamutima ya benshi yasuwe n’Amavubi
Nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 isuye umukecuru Mukanemeye Madeleine, umufana ukomeye wa Mukura VS n’ikipe y’igihugu hagatantijwe ubukangurambaga bwo gufasha uyu mukecuru akava mu buzima abayeho.
Uyu mubyeyi w’imyaka 96 wamenyekanye nka Mama Mukura VS, atuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amagepfo.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 iri mu mwiherero mu Karere ka Huye yitegura umukino wa Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika yasuye Mukanemeye Madeleine.
Bamuhaye ibahasha irimo amafaranga, bamuha umwenda w’ikipe y’igihugu ndetse n’ikoti ry’imvura, ni igikorwa cyishimiwe n’abantu benshi.
Uyu mukecuru utuye mu nzu y’ibyondo, nyuma y’uko hasakaye aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’aho atuye abantu batangiye igikorwa cyo kuba bamufasha bakamuhindurira ubuzima akaba yavugururirwa inzu arimo.
Ishimwe Claude ukoresha amazina ya Mwene Karangwa kuri Twitter yatangije igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufasha uyu mubyeyi hifashishijwe uburyo bwa Save Plus.
Yagize ati “murabyumva gute tugiye gusura uyu mubyeyi tumushyiriye imfashanyo nto twakibonamo? Nari nafunguye uburyo twakisuganya tugashyiraho macye twashobora kubona tukayamugezaho! Ushoboye kugira icyo ubona waca aha ukagitanga.”
Urutse Mwene Karangwa kandi hari n’abandi nka Jaysqueezer na bo batangiye gukusanya uburyo hakusanywa amafaranga yo gufasha uyu mubyeyi.
#Rwot murabyumva gute tugiye gusura uyu mubyeyi tumushyiriye imfashanyo nto twakibonamo? Narina creatinze cause kuburyo twakisuganya tugashyiraho macye twashobora kubona tukayamugezaho! Ushoboye kugira icyo ubona waca aha ukagitanga https://t.co/C0RMvQgrio pic.twitter.com/wEIj95rRUQ
— Mwene Karangwa (@ClaudeKarangwa) October 18, 2022

Ibitekerezo