Siporo

Haruna Niyonzima yemeye ikosa asaba imbabazi umutoza Casa Mbugo

Haruna Niyonzima yemeye ikosa asaba imbabazi umutoza Casa Mbugo

Kapiteni wa AS Kigali, Haruna Niyonzima yemeye ikosa yakoze ku mukino wa ASAS Telecom Djibouti ndetse anarisabira imbabazi umutoza we Casa Mbungo Andre.

Ibi byabaye tariki ya 18 Nzeri 2022 ubwo AS Kigali yari yakiriye ASAS Telecom Djibouti mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup aho AS Kigali yayitsinze 1-0 ikanayisezerera.

Muri uyu mukino Haruna Niyonzima yaje gusimbuzwa agaragaza kutishimira kuba yari akuwe mu kibuga n’umutoza we, ntabwo yari yishimiye gusimbuzwa, ni ibintu byibajijweho na benshi.

Mbere y’umukino ubanza na Al-Nasr na wo wa CAF Confederation Cup ugomba kuba uyu munsi, Haruna Niyozima yavuze ko koko habayeho akantu ko kutishima ariko na none nta mutima mubi yabikoranye.

Ati “Nta kibazo gikomeye cyabaye, ni byo koko habayeho akantu navuga katari keza ariko ntabwo byari umutima mubi, igihe cyose iyo umuntu ari ku rugamba ibintu byose birashobora ariko byari mu buryo bwiza.”

Yakomeje avuga ko ubu nta kibazo kirimo, yasabye imbabazi ndetse akaba ameranye neza n’umutoza we Casa Mbungo Andre.

Ati “Icy’igenzi ni uko naganiriye n’umutoza wanjye kandi musaba n’imbabazi kubera ko iyo wakosheje usaba imbabazi, ibindi byose ni ibintu bibaho mu mupira w’amaguru, nta mutima mubi wari urimo.”

AS Kigali ikaba uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ua 8 Ukwakira 2022 iri bwakire Al-Nasr SC yo muri Libya, ni mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, umukino wo kwishyura uzabera muri Libya mu mpera z’icyumweru gitaha.

Haruna yasabyea imbabazi Cassa Mbungo Andre
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top