Siporo

Haruna Niyonzima yageneye impano abafana b’ikipe y’igihugu

Haruna Niyonzima yageneye impano abafana b’ikipe y’igihugu

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, nyuma yo gusezerera Ethiopia bakabona itike ya CHAN 2020, yakozwe ku mutima n’uburyo abanyarwanda bari baje kubashyigikira ari benshi avuga ko nta yindi mpano yabona yabaha uretse kubatura intsinzi no kubizeza ko batazongera kubatenguha.

Mu minsi ishize abanyarwanda ntabwo bari bakishima kubera ikipe y’igihugu itaratsindaga, gusa muri iyi minsi batangiye kuyibonamo nyuma yo kumara imikino 6 badatsindwa, aho batsinze 4 bakanganya 2.

Umuntu yavuga ko ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019, baje kuyishyigikira aho yari ibakeneye, hari ku mukino w’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN2020’ aho u Rwanda rwakiriye Ethiopia bakanganya 1-1 ariko bakayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Ni umukino wari witabiriwe n’abanyarwanda benshi, bafannye ikipe y’igihugu kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa nyuma.

Nyuma y’uyu mukino, Haruna yatangarije ikinyamakuru ISIMBI ko yakozwe ku mutima n’ubwitabire bw’abanyarwanda, ngo nta yindi mpano yabona yabaha uretse kubatura iyi ntsinzi.

Yagize ati"nukuri ndabashimira, bari baje kudushyigikira ari benshi, bigaragaza ko bakunda ikipe y’igihugu, njye byandenze stade yari yuzuye, ndishimye ndetse ndanashimira bagenzi banjye abakinnyi n’abatoza, abayobozi bari baturi inyuma. Nta yindi mpano nabona ibakwiriye uretse kubatura iyi ntsinzi kuko nanjye n’ubwo nabaga hanze ariko narebaga imikino y’u Rwanda, abantu ntibari bakiza ku kibuga akaba ari yo mpamvu mvuga ko iyi ntsinzi nyibahaye kandi nyibahanye umutima mwiza."

Haruna Niyonzima yakomeje yizeza abanyarwanda ko igihe kigeze ntibazongere kubabara kubera ikipe y’igihugu, ahubwo bagiye kujya bashimishwa nayo.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda rwahise rubona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun muri Muatarama na Gashyantare 2020.

Abafana bari baje ari benshi banafana bidasanzwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top