Siporo

Haruna Niyonzima avuga ko ibihe bibi banyuzemo batabigira urwitwazo rwo gutsindwa na Cameroun

Haruna Niyonzima avuga ko ibihe bibi banyuzemo batabigira urwitwazo rwo gutsindwa na Cameroun

Haruna Niyonzima, kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, avuga ko ibihe bitoroshye banyuzemo mbere yo kwakira Cameroun batabigira urwitwazo rwo gutakaza uyu mukino cyane ko bari banayirushije.

Mu ijoro ryakeye Amavubi yaraye atsindiwe i Kigali na Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika igitego 1-0 mu itsinda F.

N’ubwo yatsinzwe, n’ubundi ntiyahabwaga amahirwe bitewe n’ibyo aba basore banyuzemo mbere yo gukina uyu mukino.

Tariki ya 14, Amavubi yari yakinnye na Mozambique muri Mozambique, ni umukino nawo bari batsinzwe 2-0, nyuma y’uyu mukino bakaba baragombaga guhita baza mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo.

Ibi ntibyaje gukunda kuko indege yagombaga kuzana aba baosre bava Mozambique yakerewe bituma n’indege yari kubakura Kenya baza mu Rwanda ya Kenya Airways ibasiga.

Baraye muri Kenya aba mbere bagera mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu mu gihe abandi baje saa saba z’amanywa mu gihe umukino wo wabaye ku Cyumweru.

Haruana Niyonzima, akaba yavuze ko ibi byose banyuzemo bidakwiye kuba urwitwazo kuko Amavubi yakinnye neza kurasha Cameroun.

Yagize ati"ntabwo twagize umukino mubi aho ubereye mubi ni uko dutsinzwe, ariko icyo navuga nk’uko umutoza yabivuze, twagize urugendo rutari rwiza ariko ndabisubiramo ntabwo twabigira urwitwazo, mu mupira w’amaguru ibintu byose birashoboka, twatanze ibishoboka biranga ariko na none ntabwo ducitse intege."

Haruna akaba yashimangiye ko bagiye gutegura imikino iri imbere kandi bakaba bizeye ko bazayitsinda ndetse bagaha abanyarwanda ibyishimo babakeneyeho.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top