Siporo

Harmonize abinyujije mu ndirimbo yavuze urwo akunda umukunzi we

Harmonize abinyujije mu ndirimbo yavuze urwo akunda umukunzi we

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise ‘My Boo’, umuhanzi wo muri Tanzania ukorera umuziki we mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi, Harmonize [Konde Boy] yeruye agaragaza urukundo afitiye umukunzi we w’Umutariyani, Sarah.

Iyi ndirimbo Harmonize yayifatanyije na Q Chilla, akaba yarafashe umwanya akavuga urwo akunda Sarah yihebeye.

Muri iyi ndirimbo Harmonize atangira agira ati“Imana iguha icyo ukeneye, ntabwo iguha icyo ushaka. Ni yo mpamvu natuje; waranyihanganiye mu gihe ntari mbikwiriye. Ndabizi hari abavuga ko utambereye, gusa bari kwiruhiriza ubusa. Bamwe bavuga ko uberanye n’Umumasayi cyangwa Umwarabu, ariko njye ndagukunda n’ubwo ntakumva. Iminsi irahita ntuhangayike mukunzi wanjye.”

Akomeza avuga ati“Waranyiyegereje mu gihe nta kintu nari mfite, ndabizi ko hari abavuga ko tutaberanye abandi bakavuga ko uberanye n’Umumasayi. Abandi bakerura ko ukundana n’Umwarabu. Ntibashaka kumbonana na we ariko ni wowe wenyine nkunda. Sinzigera numva cyangwa ngo nite ku byo bavuga, ntugire ikibazo mukunzi wanjye.”

Iyi ndirimbo ‘My Boo’ Harmonize yasubiyemo afatanyije na Q Chilla imaze gukundwa cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube kuko imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1,300,000) mu gihe kitarenze iminzi itanu ishyizwe hanze.

Ngo n’undi yifuza kumva utari Sarah

Reba hano amashusho y’indirimbo My Boo ya harmonize

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top