Siporo

Hari amakipe asuzugurwa ntahabwe agaciro kandi nyamara akomeye

Hari amakipe asuzugurwa ntahabwe agaciro kandi nyamara akomeye

Umutoza wa AS Kigali avuga ko muri shampiyona ya 2022-23 hari amakipe yagiye afatwa nk’aho yoroshye bityo agatuma amwe mu makipe akomeye atakaza amanota, ibintu abona ko byakomeje shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Sampiyona ya 2022-23 yagiye igaragaramo gutungurana gukemeye kugeza aho igeze ku munsi wa 12, cyane cyane ku makipe amwe n’amwe akomeye aho yagiye atakaza bitari ngombwa, bigatuma kugeza ubu igikombe kikiri mu muhanda buri yose yakegukana.

Nka Police FC ntabwo yakwibagirwa ko yatsinzwe na Sunrise FC yari izamutse mu cyiciro cya mbere na Gorilla FC ifatwa nk’intsina ngufi.

Kiyovu Sports yatangiye ihabwa amahirwe ku gikombe yatsinzwe na Gasogi United ndetse Sunrise FC.

Ntawatekerezaga ko ikipe nka APR FC yatsindwa na Bugesera FC nyuma ikanganya na Gasogi United, amakipe yari isanzwe itsinda mu buryo bworoshye.

AS Kigali yo yatakaje ku makipe wavuga ko akomeye aho yatsinzwe na Police FC na Rayon Sports, ni mu gihe yanganyije na Musanze FC na Bugesera FC.

Benshi kandi batunguwe no kumva Rayon Sports itsindwa na Musanze FC, ikipe yari isanzwe itsinda mu buryo buyoroheye.

Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo yavuze ko ikintu kimwe amaze kubona muri iyi shampiyona ari uko hari amakipe yagiye asuzugurwa, abantu bakaba bayatesha agaciro nyamara akomeye.

Ati “Iyo urebye ubona ko amakipe menshi amaze gutakaza amanota menshi uretse Rayon Sports imaze gutakaza amanota 8, twe tumaze gutakaza 12 urumva ko ari menshi, APR FC na yo imaze gutakaza nk’ayo niba ntibeshye, abantu benshi barimo baratakaza ni ukuvuga ko hari ikipe abantu badaha agaciro ariko zikina neza cyangwa se zikomeye. Tugomba gukora ibishoboka kugira ngo dutsinde imikino yacu isigaye.”

Uyu mutoza avuga ko agiye kurwana no kureba uburyo imikino 3 isigaye ngo igice cya mbere kirangire yose yayitsinda ubundi bakareba uburyo bakongeramo imbaraga (kugura abakinnyi bashya) mu mikino yo kwishyura.

Casa Mbugo avuga ko hari amakipe yirengagijwe kandi akomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top