Siporo

Hakizimana Muhadjiri avuze ukuri ku bye na Rayon Sports

Hakizimana Muhadjiri avuze ukuri ku bye na Rayon Sports

Hakizimana Muhadjiri avuga ko ibiganiro bye na Rayon Sports byahagaze kuko yari yasabye ko bamuha umwanya akabanza agatuza, gusa ngo ubu arahari ategereje ko bongera bakamuvugisha kuko ibyo yari arimo bisa n’ibyarangiye.

Amezi arenga 2 arashize ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro na Hakizimana Muhadjiri ngo aze abe yakinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Rayon Sports yakoze ibiganiro bya nyuma n’uyu musore watandukanye na Emirates Club ariko birangira adasinye aho yasabye ko bamuha umwanya, gusa amakuru yavugaga ko Rayon Sports yahise ibivamo.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Muhadjiri yavuze ko yari yasabye ko Rayon Sports yamuha umwanya kugira ngo abanze agire ibyo akemura.

Yagize ati“Rayon Sports twaravuganye tugira ibyo twumvikana ariko nari maze iminsi ntahari neza mvuye mu kato, nari nabasabye kumpa umwanya muto nkabaza nkabonana n’umuryango wanjye ariko ntagihindutse bishobora gukunda ariko kugeza iyi saha ntabwo ndasinyira Rayon Sports.”

Akomeza avuga ko ategereje ko iyi kipe yongera ikamuvugisha kuko ushobora gusanga n’amafaranga bateganyaga kumuha barayakoresheje bagura abandi bakinnyi kuko si we mukinnyi wenyine ikipe ikeneye.

Yagize ati“ibintu byose ntabwo ari ukwihuta cyane, nabo baba bafite gahunda zabo niba wenda bashakaga iminsi 2, njyewe nkabaha ine, urumva baba bakeneye n’abandi bakinnyi ntabwo baba bakeneye Muhadjiri gusa, nibaza ko n’ayo mafaranga baba barayakoresheje. Ubu ntegereje ko bampamagara tukavugana kuko ibyo nari ndimo nsa n’aho nabirangije.”

Uyu musore avuga ko kandi afite n’andi makipe hanze y’u Rwanda ariko akaba arimo agorwa n’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ubuzima bwa benshi ku Isi.

Hakizimana Muhadjiri avuga ko ategereje Rayon Sports yongera kumuhamagara
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top