Gutungurana mu ikipe y’igihugu yahamagawe kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball yahamagawe yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi yatunguye benshi ubwo habagamo impinduka maze abakinnyi barimo kapiteni wayo, Shyaka Olivier ntibaboneka ku rutonde.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri nibwo umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Cheikh Sarr yahamagaye abakinnyi 21 bagomba kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2023.
Ni urutonde rwagaragayeho gutungurana aho hari amazina akomeye yabuzeho nka Shya Olivier usanzwe ukinira REG BBC akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu, kapiteni wa REG BBC, Kaje Elie usanzwe na we umunyerewe mu ikipe y’igihugu ntiyahamagawe.
Imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2023 izaba hagati ya tariki 1 na 3 Nyakanga 2022 ibere mu Rwanda muri Kigali Arena, u Rwanda ruri mu itsinda u B na Sudani y’Epfo, Tunisie na Cameroun.
Mu mikino ibanza nyuma yabereye i Dakar muri Sénégal kuva tariki 26 Ugushyingo 2021 U Rwanda rwasoje nta mukino rutsinze.
Sudani y’Epfo yasoje ari iya mbere n’amanota 6, Tunisie ya kabiri n’amanota 5, Cameroun ifite amanota 4. Ikipe y’igihugu ikaba izatangira umwiherero tariki ya 6 Kamena 2022.
Abakinnyi 21 b’u Rwanda Umutoza Cheikh Sarr yahamagaye
Ntore Habimana (Patriots),Turatsinze Olivier (RP-IPRC Kigali), Umuhoza Jean de Dieu (UGB), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG), Ruhamyandekwe Imad (Canada), Robeyns William (Belgium), Gasana Kenneth (Bahrain SC), Bruno Nyamwasa (Patriots), Uwitonze Justin (RP-IPRC Kigali), Hagumintwari Steven (Patriots), Adelin Mugasa Ndayishimiye (Pologne), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots), Kazeneza Emile Galois (USA), Mpoyo Axel Olenga (REG), Furaha Cadeau de Dieu (Abilene Christian, USA), Ngabonziza Patrick (Orion), Shema Osborne (Iona College, USA), Bigirumwami Noah (USA), Ntwari Marius (USA) na Rutsindura Brillant Brave (USA).

Ibitekerezo