Siporo

Gutungurana mu bihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri Basketball(AMAFOTO)

Gutungurana mu bihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri Basketball(AMAFOTO)

Mu ijoro ryakeye mu muhango wo gusoza umwaka w’imikino wa 2018-2019 muri Basketball, hatanzwe ibihembo ahagiye hagaragara gutungurana mu byiciro bimwe na bimwe.

Uyu muhango ukaba wari wabanjirijwe n’umukino w’intoronywa ’All Star Game’, ikipe ya Team Guibert yatsinze Team Mugabe amanota 89-83.

Mu bagabo Ndizeye Dieudonné ’Gaston’ niwe wahize abandi yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka nyuma yo gufasha Patriots kwegukana igikombe cya shampiyona, ni mu gihe mu bagore Kantore Sandra wa APR nayo yegukanye igikombe ari we watwaye iki gihembo. Buri umwe azahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda

Gutungurana kwabayeho ni mu ikipe y’umwaka mu bagabo, aho Niyonkuru Pascal Kaceka wa APR, wegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi yabuze mu ikipe y’umwaka, Hagumintwari Steven wa Patriots nawe abura muri iyi kipe yatunguranye hakazamo Kasongo Jr (Patriots) na Niyonsaba Bieuvenu (APR)

Ikipe y’abagabo:Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Nijimbere Guibert (IPRC Kigali), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots BBC), Niyonsaba Bieuvenu (APR) na Kasongo Junior Aubin (Patriots BBC)

Umutoza: Mwinuka Henry watozaga Patriots ubu yamaze kwerekeza muri REG

Ikipe y'umwaka mu bagabo

Ikipe y’abagore:Kantore Sandra (APR), Micyomyiza Rosine (The Hoops), Imanizabayo Laurence (The Hoops), Urwibutso Nicole (IPRC South) na Umugwaneza Charlotte (APR WBBC)

Umutoza: Moise Mutokambali(The Hoops)

Ikipe y'umwaka mu bagore

Mu bindi bihembo byatanzwe

Mu bagabo

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (umukinnyi wazamuye urwego)
Niyonsaba Binvenue (myugariro mwiza)
Niyonkuru Pascal Kaceka (uwatsinze amanota menshi)
Sangwe Armel (uwatsinze amanota 3 menshi)

Mu bagore

Mwizerwa Faustine (umukinnyi wazamuye urwegor)
Uwizeye Assouma (myugariro mwiza)
Umugwaneza Charlotte (uwatsinze amanota menshi)
Imanizabayo Laurance (uwatsinze amanota 3 menshi)

Aba bose nabo bakaba bazahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda no kuba bambasaderi ba BK mu gihe cy’umwaka 1.

Umusifuzi w’umwaka mu bagore yabaye Mukandanga Olive, mu gihe mu bagabo yabaye Gaju.

Kantore Sandra niwe wabaye MVP mu bagore
Gaston niwe wabaye MVP mu bagabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top