Gutungurana mu bakinnyi b’Amavubi bahamagawe guhangana na Mozambique na Cameroun
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 27 azifashisha mu mikino ibiri y’itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun, ahagaragaye gutungurana, bamwe mu bakinnyi bagasigara, hagaragaramo n’amaraso mashya.
Ni urutonde rw’abakinnyi azifashisha ku mukino azasuramo Mozambique tariki ya 14 Ugushyingo ndetse n’umukino azakiramo Cameroun tariki ya 17 Ugushyingo kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Mu bakinnyi bahamagawe ntiharimo umukinnyi ukina hagati mu kibuga, Mukunzi Yannick wa Sandvikens muri Sweden kubera ikibazo cy’imvune.
Mu bakinnyi batunguranye kuri uru rutonde, harimo umunyezamu wa Police FC, Habarurema Gahungu n’umunyezamu wa Tusker FC yo muri Kenya, Mvuyekure Emery.
Umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Rwabugiri Umar wari umaze iminsi ahamagarwa nawe ntabwo yahamagawe.
Undi mukinnyi watunguranye ntahamagarwe ni myugariro wa Rayon Sports, Iradukunda Eric Radu wari umaze iminsi nawe ahamagarwa.
Mu bandi bahamagawe harimo Niyonzima Ally utarifashishijwe mu mikino iheruka kubera ikibazo cy’ibyangombwa ariko ubu bikaba byarakemutse.
Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo umwiherero utangira aho uzajya ubera muri Golden Tulip, Nyamata, imyitozo ikazatangira ku munsi w’ejo kuri Stade Amahoro saa 16:00’.
Dore urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe
Abanyezamu:Kimenyi Yves(Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame(AS Kigali), Mvuyekure Emery(Tusker FC, Kenya) na Habarurema Gahungu(Police FC)
Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul(Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike Salomon(Pyunik, Armenia), Manzi Thierry(APR FC), Fitina Omborenga(APR FC), Iminishimwe Emmanuel Mangwende(APR FC), Rutanga Eric(Rayon Sports), Bayisenge Emery(Saif Sporting Club, Bangladesh) na Mutsinzi Ange Jimmy(APR FC)
Abakina hagati: Muhire Kevin(Misr Lel Makkasa, Misiri), Niyonzima Olivier Seif(APR FC), Bizimana Djihad(Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude(Rayon Sports), Niyonzima Ally(Al-Bashaer Club, Oman), Nsabimana Eric Zidane(AS Kigali) na Manishimwe Djabel(APR FC)
Ba rutahizamu: Kagere Meddie(Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques(Petro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri(Emirates Club, Dubai), Iyabivuze Ose(Police FC), Mico Justin(Police FC), Usengimana Danny(APR FC) na Sibomana Patrick(Young Africans, Tanzania)

Ibitekerezo
Emmy
Ku wa 8-11-2019Sugira arihe!?
Ndagijimana j bosco
Ku wa 6-11-2019Ndabakunda cyane imana ibarinde
Ndagijimana j bosco
Ku wa 6-11-2019Ndabakunda cyane imana ibarinde