Siporo

Gasogi United yavuze ku ngengo y’imari izakoresha 2020-2021

Gasogi United yavuze ku ngengo y’imari izakoresha 2020-2021

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’, yavuze ko bataramenya neza amafaranga bazakoresha mu mwaka w’imikino 2020-2021, ariko akaba atazarenga miliyoni 210 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi ubwo yerekenaga rutahizamu mushya iyi kipe yaguze avuye i Burundi, Iddy Muselemu.

KNC yavuze ko bitewe n’ibihe by’icyorezo gahunda nyinshi zagiye zihinduka bityo ko atapfa guhita yemeza amafaranga iyi kipe izakoresha.

Ati“Ntekereza y’uko nkubwiye ko tuzi amafaranga tuzakoresha naba nkubeshye, byinshi byagiye bihinduka bitewe n’ibihe turimo bigoye na mwe muzi, ubu ibyo twateganyaga bishobora guhinduka.”

Yakomeje avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira ari bwo bazamenya neza amafaranga bazakoresha ariko akaba atazarenga miliyoni 210.

Yagize ati“Dushobora kuyisobanukirwa nko ku itariki 2 Ukwakira 2020. Ntabwo iziyongera cyane bitewe n’ibibazo turimo, amafaranga tuzakoresha ntabwo azarenga miliyoni 210.”

Kugeza uyu munsi ku isoko ry’abakinnyi, iyi kipe imaze gukoresha amafaranga agera kuri miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda bitegura umwaka utaha w’imikino.

Gasogi United igiye gukina umwaka wa 2 muri shampiyona y’u Rwanda, umwaka wa mbere ikaba yarasoje ku mwanya wa 9.

Gasogi United izakoresha amafaranga atarenze miliyoni 210
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kim
    Ku wa 23-09-2020

    Nese uwo rutahizamu basinyishije ko mutatweretse,cyangwa mwanze gushyiraho amafoto kubera ko KNC na gasogi baba bifitiye bariya batera nkunga?
    Abaye ariyo mpamvu mutaduhaye amafoto ryaba ari ishyari ridafite icyo ryabagezaho
    MURAKOZE

IZASOMWE CYANE

To Top