Siporo

Gahunda yose y’abakinnyi 11 b’Amavubi bakina hanze bahamagawe, igihe bazagerera mu Rwanda

Gahunda yose y’abakinnyi 11 b’Amavubi bakina hanze bahamagawe, igihe bazagerera mu Rwanda

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 27 azifasisha ku mukino wa Mozambique na Cameroun mu gushaka itike ya CAN 2021, muri bo 11 bose bakina hanze y’u Rwanda aho uwa mnbere ari bugere mu Rwanda uyu munsi.

Umukino w’u Rwanda na Mozambique uzaba tariki ya 14 Ugushyingo muri Mozambique, ni mu gihe uwa Cameroun uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2019.

Mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe uwa mbere aragera mu Rwanda uyu munsi saa 14:30’, akaba ari Muhire Kevin wa Misr Lel Makkasa mu Misiri, Niyonzima Ally ukina muri Oman arahagera saa 15:25’ mu gihe Mvuyekure Emery wa Tusker yo muri Kenya ahagera saa 16:00’.

Ku munsi w’ejo tariki ya 7 Ugushyingo 2019 biteganyijwe ko hazagera abakinnyi 3, Jacques Tuyisenge wa Petro Atletico muri Angola, azahagera saa saba n’igice z’ijoro. Rwatubyaye Abdul wa Colorado Rapids yo muri USA azahagera saa 19:15’ mu gihe biteganyijwe ko Sibomana Patrick wa Young Africans muri Tanzania azahagera saa 7:00’.

Tariki ya 8 Ugushyingo 2019 nabwo hazaza abakinnyi batatu, Hakizimana Muhadjiri wa Emirates Club muri Dubai azahagera saa 6:00’, Bayisenge Emery ukina muri Bangladesh nawe azahagera saa 6:00’ mu gihe Nirisarike Salomon ukina muri Armenia mu ikipe ya Pyunik azahagera saa 15:20’.

Tariki ya 9 Ugushyingo hazaza rutahizamu wa Simba SC yo muri Tanzania, Meddie Kagere uzahagera saa 7:00’.

Bizimana Djihad we bitewe n’umukino afite tariki ya 9 Ugushyingo, biteganyijwe ko azahurira n’abandi muri Mozambique Maputo tariki ya 11 Ugushyingo 2019.

Biteganyijwe ko bahita bajya mu mwiherero uyu munsi i Nyamata muri Golden Tulip, bakaba abazatangira imyitozo ku munsi w’ejo.

Ally Niyonzima utarakinnye imikino iheruka nawe arahagera uyu munsi
Emery Mvuyekure wongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu arahagera uyu munsi
Muhadjiri(10) azahagera tariki ya 8 mu gihe Jacques Tuyisenge(9) azahagera ku munsi w'ejo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iradukunda
    Ku wa 11-06-2022

    Ntabona amavubi mugihe kirimbere azicya amakipe kuko imaze kugira abasitare benshi kbs

IZASOMWE CYANE

To Top