FERWAFA yavuze icyo amafaranga FIFA yatanze yo guhangana n’ingaruka za COVID-19 azakoreshwa
Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yemeje ko igiye utanga amafaranga muri buri federasiyo azifashishwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19, FERWAFA ivuga ko itahita ivuga icyo azakoreshwa kuko bizaterwa n’icyo FIFA izagena.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo komite nyobozi ya FIFA yakoze inama maze yemeza ko mu rwego rwo gufasha abanyamuryango ba yo(amafederasiyo) guhangana n’ingaruka za COVID-19, igiye gutanga miliyoni n’ibihumbi 500 by’amadorali kuri buri federasiyo.
Muri aya mafaranga ariko hagomba kuvaho ibihumbi 500 by’amadorali ahita ajya mu mupira w’abagore.
Bonnie Mugabe urimo gukora nk’umuvugizi wa FERWAFA, yavuze ko kugeza uyu munsi batavuga ngo aya mafaranga azakoreshwa iki cyangwa niba azagabanywa abanyamuryango kuko bizaterwa n’umurongo FIFA izatanga.
Yagize ati“kugeza uyu munsi turindiriye icyo FIFA izavuga tukabona natwe kugira icyo duteganya gukora. FIFA ni yo izatanga umurongo, tukareba izo objectif batanze, ni zo federation izagenderaho iyakoresha kuko ntabwo nakubwira ngo azakoreshwa iki kuko n’ubundi ni amafaranga azatangirwa raporo.”
Yakomeje avuga ko aya mafaranga ataraza ariko mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2020 ari bwo azaza maze akoreshwe icyo yagenewe.
Amakipe menshi yo mu Rwanda yagizweho ingaruka na COVID-19, aho amwe yahagaritse amasezerano y’abakinnyi, byitezwe ko ashobora kuzahabwa kuri aya mafaranga.

Ibitekerezo
Spring hope
Ku wa 30-06-2020Umutwe w’iyi nkuru utandukanye n’ibiyanditsemo rwose!!!!
Spring hope
Ku wa 30-06-2020Umutwe w’iyi nkuru utandukanye n’ibiyanditsemo rwose!!!!