Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda’FERWAFA’ ryatumiye inama y’Inteko Rusange izaba ku wa 17 Ukwakira 2020.
Mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ba FERWAFA, bamenyeshejwe ko iyi nteko rusange izaba tariki ya 17 Ukwakira 2020 guhera saa 9:00’ kuri Dove Hotel i Kigali.
Abanyamuryango bamenyeshejwe ko uzitabira agomba kuzana icyemezo cy’uko bipimishije icyorezo cya COVID-19.
Abanyamuryango kandi basabwe ko uwifuza ko igitekerezo cye cyazigwa mu nteko rusange yagitanga mu bunyamabanga bwa FERWAFA mbere y’iminsi 21.
Ibaruwa itumira inteko rusange ya FERWAFA

Ibitekerezo