Siporo

FERWAFA yahaye umugisha ubusabe bwa Rayon Sports

FERWAFA yahaye umugisha ubusabe bwa Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, nyuma yo guhuza Rayon Sports n’amakipe izakira muri iki gice cya mbere cya shampiyona, yanzuye ko imikino yose ibanza iyi kipe izakira izajya iyikina ni joro.

Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyisaba ko imikino izakira muri iki gice kibanza cya shampiyona yazajya iyikina saa 18:00’ bitewe n’uko imikino yose iri mu mibyizi, ni mu rwego rwo korohereza abakunzi b’iyi kuza kuyireba bavuye mu kazi.

Nk’uko umwe mu bakozi ba FERWAFA yabimbwiye ISIMBI, bo nta kintu byari bibatwaye, ariko banze ko biba nk’ibyabaye ku mukino wa Bugesera FC bawushyira saa 18:00’, iyi kipe ntiyabyishimiye ivuga ko byakozwe itamenyeshejwe biba ngombwa ko FERWAFA yicaranya impande zombi.

FERWAFA ikaba yahisemo guhuza Rayon Sports n’amakipe izakira, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo baganiriye maze aya makipe yemera kuzakina saa 18:00’.

Ayo makipe ni; Etincelles bazakina tariki ya 29 Ukwakira 2019, Marines bazakina tariki ya 6 Ugushyingo, AS Muhanga bazakina tariki ya 28 Ugushyingo na Police FC bazakina tariki ya 4 Ukuboza 2019.

Umwe mu batoza ikipe imwe muzavuzwe haruguru, yabwiye ISIMBI ko bamenyeshejwe uyu mwanzuro ndetse bibabangamiye ariko nta kindi bakora uretse gukurikiza icyemezo cyafashwe.

Rayon Sports igiye kujya yakira imikino yayo saa 18:00'
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • TWAGIRIMANA camarade elise
    Ku wa 25-10-2019

    Twese nk’abareyo twishimiye ko ekipe yacu bayemereye ibyo yasabye natwe byari bidukomereye

IZASOMWE CYANE

To Top