Murenzi Abdallah wahoze ari meya w’akarere ka Nyanza, niwe watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ’FERWACY’, ni nyuma y’uko Bayingana na komite nyobozi ye yari yeguye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Bayingana na komite nyobozi ye uko bagera kuri 7 beguye kuri nshingano zabo.
Uyu munsi nibwo habaye amatora, Murenzi Abdallah niwe wiyamamaza kuri uyu mwanya wenyine, yaje gutsinda agize amajwi 9/10.
Kanamugire Jean Charles wiyamamarizaga umwanya wa Visi Perezida wa mbere, yakuyemo kandidatire ye, maze hasigara Mukazibera Marie Agnès watowe ku majwi umunani ku 10 mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Nkuranga Alphonse watowe ku majwi 10/10.
Sekanyange Jean Léonard niwe wabaye umunyamabanga mukuru n’amajwi 6, yatsinzwe Niyonzima Gildas wagize amajwi 4.
Umubitsi yabaye Ingabire Assia. Abajyanama ni batatu biyamamaje, ari bo Me Bayisabe Irenée wagize amajwi umunani, Karambizi Rabin-Hamin wagize amajwi atandatu na Geoffrey Karama wagize amajwi atandattu.
Iyi komite nshya yatowe ifite inshingo zo gutegura amarushanwa akomeye arimo Tour du Rwanda 2020 izatangira mu mpera za Gashyantare.
Murenzi Abdallah ni we perezida mushya wa FERWAFACY
)
Ibitekerezo