Exclusive: Robertinho agarutse muri Rayon Sports nk’umutoza mukuru
Umutoza w’umunya - Brazil Goncalves Del Carmo[Robertinho], nyuma y’igihe kinini atumvikana na Rayon Sports ku masezerano mashya ubu yamaze kongererwa amasezerano y’umwaka atoza iyi kipe.
Uyu mutoza yari amaze hafi ukwezi muri Brazil aho yagiye asize ibiganiro bitameze neza hagati ye na Rayon Sports, akabaha umwanya ngo babanze babitekerezeho.
Nyuma yo kugera muri Brazil, ibiganiro byarakomeje ariko ntibahuza, ndetse uyu mutoza aza no kwandika kuri Instagram ye asezera kuri iyi kipe.
Nyuma y’uko Rayon Sports isezerewe na KCCA muri CECAFA Kagame Cup, uyu mutoza yongeye kumvikana yibaza impamvu Rayon imutera umugongo kandi yari yaremeye ibyo yamuhaga byose.
Amakuru agera ku kinyamakuru Isimbi yahawe n’umwe mu bayobozi b’iyi kipe utashatse ko izina rye ritangazwa, yemeza ko uyu mutoza yamaze kongererwa amasezerano y’umwaka ndetse ko ku munsi wo ku wa Mbere azarara mu Rwanda.
Biteganyijwe ko kandi uyu mutoza azanana n’abakinnyi babiri bakomoka muri kiriya gihugu nk’uko yabyumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Ku munsi w’ejo ni bwo perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate yatangaje ko mu masaha 72 bazaba bamaze gutangaza umutoza mukuru kandi ko mu bo baganira harimo na Robertinho.
Mu byo Robertinho atumvikanagaho na Rayon Sports, harimo umushahara aho bavugaga ko abaka amafaranga menshi akongeraho no kuba yarabasaga guhembwa amezi 3 mbere no guha amasezerano abungiriza be.
Ubu Rayon Sports yatozwaga n’umutoza wo muri Cameron, Olivier Ovambe wari mu igeragezwa atoza imikino ya CECAFA Kagame Cup aviramo muri 1/4.
Robertinho yamaze kongererwa amasezerano
)
Ibitekerezo
Kavubi
Ku wa 21-07-2019NTAHO MUZAJYERA PE.ESE GUHINDURANYA ABATOZA BURI GIHE NTAHO BIZATUJYEZA PE.NGIYO NA APR NUKO .MASHAMI YARAGOWE PE.THX
Kavubi
Ku wa 21-07-2019NTAHO MUZAJYERA PE.ESE GUHINDURANYA ABATOZA BURI GIHE NTAHO BIZATUJYEZA PE.NGIYO NA APR NUKO .MASHAMI YARAGOWE PE.THX
Kavubi
Ku wa 21-07-2019NTAHO MUZAJYERA PE.ESE GUHINDURANYA ABATOZA BURI GIHE NTAHO BIZATUJYEZA PE.NGIYO NA APR NUKO .MASHAMI YARAGOWE PE.THX
Ndaberetse Abdou
Ku wa 21-07-2019Wlcm umusaza wacu
Eva
Ku wa 20-07-2019Kabisa byaribikwiye Kuko byagaragaraga ko umutoza twaridufite aruwibikabyo gusa adashoboye
TEGANYA Daniel
Ku wa 20-07-2019muzehe nagaruke adutyarize abakinnyi kabisa ikipe yo turayifite gusa icyaburaga ni feetness ubundi amakipe tuyamare