Siporo

Ernest Sugiraaaaaa!!! Ahetse Amavubi ayagejeje Cameroun

Ernest Sugiraaaaaa!!! Ahetse Amavubi ayagejeje Cameroun

Ibitego 2 bya Sugira Ernest mu mukino ubanza n’uwo kwishyura bifashije Amavubi gusezerera Ethiopia abona itike ya CHAN 2020 ku giteranyo cy’ibitego 2-1, ni nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura.

Wari umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma mu gushaka itike y’igikombe cya CHAN 2020 kizabera muri Cameroun.

Umukino ubanza Amavubi yari yatsinze igitego 1-0 cya Sugira Ernest, akaba yasabwaga kunganya gusa kugira ngo abone tike ya CHAN.

Mashami Vincent yari yagaruye kapiteni we Haruna Niyonzima n’umunyezamu Kimenyi Yves batakinnye umukino ubanza kubera ibibazo by’ibyangombwa aho bafashe umwanya wa Bakame na Iranzi Jean Claude, ni mu gihe Nsabimana Aimable yafashe umwanya wa Mutsinzi Ange Jimmy utaritabiriye ubutumire kubera ikibazo cy’uburwayi.

Ethiopia nk’ikipe yashakaga kwishyura igitego yatsindiwe iwayo, mu gice cya mbere yarushije Amavubi cyane ariko nabo bakiniraga mu kibuga cyabo cyane.

N’ubwo barushije u Rwanda ariko nabo nta mahirwe menshi babonye uretse kufura Kimenyi Yves yakuyemo ndetse n’umupira Mangwende yagiye gukiza izamu ariko akawutera nabi ukabobeza mu izamu ry’u Rwanda nawo Kimenyi akawukuramo.

Amavubi n’ubwo yakinnye ibintu bidashamaje cyane mu gice cya mbere ariko yagiye abona amahirwe atandukanye, nko mu minota ya mbere y’umukino Mangwende yazamukanye umupira ahindura imbere y’izamu, Zidane awuteye umunyezamu ahita awukuramo, aya mahirwe yakurikiwe n’irindi shoti rikomeye rya Mangwende naryo umunyezamu yakuyemo.

Ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, Amavubi yabonye andi mahirwe ku mupira wazamukanywe na Sugira Ernest ahinduriye Djabel imbere y’izamu myugariro wa Ethiopia ahita awukuramo. Igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Nko mu gice cya mbere, Ethiopia yatangiye igice cya kabiri ubona ko yimye umupira Amavubi.

Ku munota wa 62, Mashami Vincent yakoze impinduka za mbere havamo Djabel hinjiramo Iyabivuze Ose.

Ku munota wa 71, Ethiopia yatsinze igitego cya mbere nyuma y’uburangare bwa Manzi Thierry washatse guha umupira Kimenyi n’umutwe mu rubuga rw’amahina maze ntiwamugeraho Lemene Mesfin Tafesse ahita amuroba igitego kiba kigiyemo.

Ku munota wa 72, Sefu yahise aha umwanya Iranzi Jean Claude.

Amavubi yakomeje gushaka igitego cyatuma ibona itike, maze ku munota wa 83 Sugira Ernest yishyuye iki gitego ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Omborenga Fitina.

Umukino waje kurangira ari 1-1 maze Amavubi ahita asezerera Ethiopia ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Amavubi akaba akuye itike ya CHAN kuri Ethiopia inshuro 2 zikurikiranya kuko na CHAN 2018 u Rwanda wayikuye kuri Ethiopia.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Nsabimana Eric Zidane, Haruna Niyonzima, Manishimwe Djabel na Sugira Ernest

Ethiopia: Aynekulu Lealem Birhamu, Desta Demu Tura, Aschalew Tamene, Anteneh Tesfaye Tegegn, Amanuel Yohannes, Amanuel Gebremichael Aregawi, Hayeder Sherefa, Lemene Mesfin Tafesse, Adis Giday Gebru, Surafel Dagnachew Mengistu na Remdan Yusef Mohammed

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top