Siporo

Eric Nshimiyimana yatumije ubuyobozi bwa AS Kigali, asaba itangazamakuru kugira amakenga

Eric Nshimiyimana yatumije ubuyobozi bwa AS Kigali, asaba itangazamakuru kugira amakenga

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yavuze ko nta muyobozi wa AS Kigali wigeze amusaba ibisobanuro ahubwo ari we wabatumije mu rwego rwo kubaha raporo y’uko ikipe irimo kwitwara, asaba itangazamakuru kwitondera ibyo batangaza.

AS Kigali ni ikipe yagiye gutangira umwaka w’imikino ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona bigendanye n’ukuntu yiyubatse ikagura abakinnyi benshi batandukanye.

Ikipe ya AS Kigali ntabwo iri mu bihe byiza muri iyi minsi, ni nyuma y’uko mu mikino 7 ya shampiyona imaze gukina yatsinzemo umukino umwe, inganya 4 itsindwa 2, ikaba ifite amanota 7 kuri 21.

Nyuma yo kutabona umusaruro ushimishije kandi yarashoye amafaranga menshi, AS Kigali yatandukanye n’abari abayobozi bayo perezida ndetse n’umunyabanga n’ubwo byavuzwe ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Byavuzwe kandi ko iyi kipe yaba yarasabye umutoza w’iyi kipe ubusobanuro ku musaruro ikipe irimo kubona muri iyi kipe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Eric Nshimiyimana yavuze ko nta muyobozi wigeze amusaba ibisobanuro ahubwo ko ari we wabatumijeho.

Yagize ati"ibyo muvuga ngo bansabye ibisobanurio ntabwo ari byo kuko ninjye wabatumijeho, nashakaga kubaha raporo y’ukuntu ikipe ihagaze, rero hari ibintu tugomba kwitondera ibyo tugenda tuvuga, ninjye ubana nabo, ninjye ubazi. Nabahaye ubusobanuro nabo barabyemera."

Eric Nshimiyimana kandi ahamya ko kutitwara neza muri iyi minsi bifite aho bihuriye n’abakinnyi atoza, aho avuga ko atigeze agira uruhare mu kubagura, gusa ngo ntabwo yabigira urwitwazo.

Eric Nshimiyimana ngo nta muyobozi wamusabye ubusobanuro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top