Siporo

Djihad Bizimana yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles (AMAFOTO)

Djihad Bizimana yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles (AMAFOTO)

Umunyarwanda ukinira ikipe ya Waasland Beveren mu Bubiligi, Djihad Bizimana yambitse umukunzi we Dalida Simbi impeta ya fiançailles.

Mu ijoro ryakeye nibwo iyi nkuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo hasohokaga amafoto y’aba bombi, Djihad Bizimana amaze kumwambika impeta

Iki gikorwa kikaba cyahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa wigaruriye umutima wa Djihad Bizimana.

Djihad Bizimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto aherekezwa n’amagambo agira ati"ndagukunda, isabukuru nziza Schatje(Cherie)."

Aya mafoto akaba yaherekejwe n’andi mashusho agaragaza uko Djihad yamusabye niba yabyemera akazamubera umugore, undi nawe akavuga ngo yego.

Uyu muhango ukaba wabereye mu Bubiligi mu Mujyi wa Antwerp. Dalida Simbi akaba yarakuriye mu Buligi aho yagiye akiri umwana.

Tariki ya 12 Ukuboza 2020 ubwo Djihad yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 24, Schatje yamufashije kwizihiza iyi sabukuru cyane ko ari mu Bubiligi yakuriye.

Mu magambo yamubwiye yagize ati "Ni wowe wenyine nkuraho ibirenge byanjye umutima wanjye ugacika intege. Umuntu wenyine utuma umutima wanjye ushaka gutera. Isabukuru nziza nshuti yanjye, umukunzi wanjye akaba n’inshuti yanjye.”

Djihadi Bizamana na we yahise amusibiza ati“urakoze cyane mukundwa.”

Djihad Bizimana utarakunze kumvikana cyane mu nkuru z’urukundo, urukundo rwe Schatje rwatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro za 2020 muri Werurwe.

Djihad Bizimana yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles
Dalida Simbi byari byamurenze
Byari ibyishimo bikomeye kuri bombi
Iyi ni imwe mu mafoto yasohotse ku isabukuru ya Djihad Bizimana mu kuboza 2020 ubwo umukunzi we yamwifurizaga isabukuru nziza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top