Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania yavuze ko azakora ubukwe umwaka utaha ku munsi w’Igitambo wizwihizwa n’abayisilamu uzwi nka Idd-ul-Adha.
Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatanu mu bukwe bwa mushiki we Esma Khan na we wakoze ubukwe kuri uyu munsi wa Idd-ul-Adha aho yashakanye n’umuherwe Msizwa.
Muri ubu bukwe Diamond yagize ati"Imana izampe umugisha Iddi itaha nzayishimire nakoze ubukwe."
Idd-ul-Adha ni umunsi mukuru w’igitambo abayisilamu bizihiza, uyu munsi mukuru wizihizwa ku munsi wa 10 w’ukwezi kwa 3 nyuma ya Ramadhan.
Mu minsi ishize ni bwo Diamond yatangaje ko nyuma yo gutandukana na Tanasha muri Gashyantare 2020 yamaze kubona umukunzi mushya ndetse akaba anateganya kumwerekana ari na we bazashyingiranwa.

Ibitekerezo