Siporo

Cassa Mbungo Andre ntiyemeranya na Rayon Sports

Cassa Mbungo Andre ntiyemeranya na Rayon Sports

Nyuma y’uko Rayon Sports itangaje ko nta mwenda bafitiye uwahoze ari umutoza wayo, Cassa Mbungo Andre, yavuze ko ari ibinyoma.

Mu minsi ishize ni bwo umutoza Cassa Mbungo Andre wari warinjiye muri Rayon Sports muri Werurwe 2020 yasoje amasezerano ahita yerekeza muri Gasogi United.

Mu kiganiro na Radio10, umuvugizi w’iyi kipe, Jean Paul Nkurunziza yavuze ko uyu mutoza nta mwenda bamufitiye kuko yatoje ukwezi kumwe kandi yatangiye yarayahawe.

Yagize ati "wenda ntabwo mwari mubizi ariko Cassa yahembwaga miliyoni 2, yatangiye gutoza Werurwe 2020 kandi tariki ya 14 shampiyona yahise ihagarara kubera COVID-19, kandi twahise tunahagarika imishahara y’abakozi, Cassa rero amasezerano ye yarangiye mu kwa 6, yakoze ukwezi kumwe kwa 3 kandi yatangiye gukora yarahawe."

Ibi byababaje umutoza Cassa Mbungo avuga ko bibabaje kuba umuvugizi w’iyi kipe abeshya nkana.

Yagize ati"birababaje kuba umuntu afitanye amasezerano n’ikipe nka Rayon Sports ariko umuvugizi atazi aho yatangiwe, birababaje kuba umuntu afitanye amasezerano n’ikipe nka Rayon Sports ariko ibikubiye mu masezerano ukabisanga kuri Radio. Birababaje kuba umuvugizi wa Rayon Sports yirirwa avuga ibinyoma kuri radio irenze imwe."

Yakomeje agira ati" birababaje kuba amasezerano umuntu yagiranye n’ikipe ayasanga kuri Radio bavuga imishahara ye nk’aho babyumvukaniye radio. Birababaje kubeshya ngo bampaye amafaranga, nabaze perezida ni we uzi amafaranga yampaye n’igihe yayampereye kuko uwo muvugizi sinigeze mvugana na we n’aho twabonaniraga na perezida ntabwo we nigeze mpura na we."

Uyu mutoza akaba yahakiniye ISIMBI ko atigeze atanga ikirego muri FERWAFA ko ahubwo na we yatunguwe no gusanga ibikubiye mu masezerano ye mu itangazamakuru.

Cassa avuga ko niba ibibazo yagiranye na Rayon Sports bananiwe kumvikana hari izindi nzego zibakuriye zizabikemura bitari ukubijyana mu itangazamakuru.

Cassa Mbungo ntiyemeranya n'ibyo yatangaje
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nduwayezu Leon
    Ku wa 30-07-2020

    Umutoza Cassa Ndamwemeye azi gushishoza. Ntago bibaho kwirirwa uvuga amasezerano y’umuntu kuri Radiyo mutabanje kubyumvikanaho.

IZASOMWE CYANE

To Top