Rutahizamu w’umurundi wanyuze mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniraga ikipe ya FK Rīgas Futbola Skola mu cyiciro cya mbere muri Lativia, yamaze kwerekeza mu ikipe ya FK Pohronie mu cyiciro cya mbere muri Slovakia.
Caleb aheruka mu Rwanda muri 2019 ubwo yatandukanaga na Rayon Sports ari bwo yahitaga yerekeza muri Lativia muri iyi kipe yakiniraga kugeza uyu munsi.
Uyu rutahizamu wanyuze imitima y’abakunzi ba Rayon Sports akaba yamaze kwerekeza mu gihugu cya Slovakia mu ikipe ya FK Pohronie aho yayisinyiye imyaka 2.
Nyuma yo gusinyira iyi kipe amasezerano azageza muri 2022, akaba yahise atangira imyitozo kugira ngo ajye gufasha ikipe ye muri shampiyona y’iki gihugu yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize banganya na Zlaté Moravce 2-2.
Iyi kipe ya Caleb ikaba iri ku mwanya wa 5 n’inota 1 mu gihe DAC ya mbere ifite amanota 3.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere Caleb azagaragaraho ari uwo bazakiramo DAC ya mbere tariki ya 12 Kanama 2020.

Ibitekerezo