Burya ibigaragara muri filime bibaho ntabwo ari amakabyankuru (AMAFOTO)
Bamwe mu bakinnyi bagize amakipe 12 ya FERWAGY basoje amahugurwa y’iminsi 5 aho bahugurwaga ku gice ahanini gikoreshwa mu gukina filime abenshi babibona nk’aho ari ibikabyo (Montage).
Gymnastic ni umukino urimo uduce tw’imikino igera ku 8, ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda “FERWAGY” babifashijwemo n’impuguke Plutarque Vonoudou bamaze iminsi 5 bahugura abakinnyi ba wo bagera kuri 12 n’abatoza 12.
Aba bakinnyi baturutse mu makipe 12 agize FERWAGY aho buri kipe yatanze abakinnyi 2, bari basanzwe bakina “Artistic Gymnastic” ubu bakaba barahuguwe kuri “Parkour Gymnastic”.
Ubu bwoko bw’umukino wa Parkour akenshi bwifashishwa mu gukina filime hamwe ho ubona umuntu yuriye inzu cyangwa arayisimbutse ibyo benshi bafata nk’ibikabyo (montage).
Niyonzima Alfred umwe mu bakinnyi bahuguwe, usanzwe ari n’umukinnyi wa filime yavuze ko ibi bizamufasha mu kazi ko gukina filime akora ndetse yemeza ko aya mahugurwa bahawe byaberetse ko ibikorwa muri filime abantu burira inzu banazisimbuka atari ibikabyo ahubwo bibaho cyane.
Ati “twajyaga tubireba muri filime, tukabikora ariko tukajya dukora amakosa ariko badukosoye ku bintu bimwe na bimwe birimo ku buryo n’amarushanwa tuyabonye twayitabira.”
“Umutoza yatweretse ibinga twakoresha ku buryo twahatana ku rwego mpuzamahanga. Benshi bumva ko biriya tubona muri filime atari byo ariko nyamara bibaho cyane.”
Rwabidadi Aimable umuyobozi wa FERWAGY, yavuze ko uyu mukino ari ubwa mbere ugeze mu Rwanda ariko amahugurwa akaba yaragenze neza nk’uko bari babyiteze.
Ati “Amahugurwa yagenze neza muri rusange, intego twazigezeho abana bose bagombaga kuyahabwa baraje ndetse banitwaye neza. “Parkour” ni shami rimwe mu yagize Gymnastic, ni ubwa mbere tubikoze ariko uyu mukino barawukunze cyane.”
Aya mahugurwa yitabiriwe bari mu kigero cy’imyaka 22 kugeza kuri 26. Nyuma yo guhabwa aya mahugurwa biteganyijwe ko ishyirahamwe ry’uyu mukino rizakurikirana rikamenya neza ko abahuguwe babitanze neza kuri bagenzi ba bo batazanye na bo.

Ibitekerezo